Tanzania: Bitabiriye inama Meya abasaba kubanza gukuramo udupfukamunwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Mutarama 2021 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Akarere ka Moshi muri Tanzania yasabye abari mu nama yari ayoboye kubanza gukuramo udupfukamunwa kugira ngo ikomeze.

Ibi Meya Juma Raibu Juma yabikoze ku wa 28 Mutarama ubwo yari ayobowe inama yiga ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari muri aka karere.

Mbere yo gutangiza inama yabanje gusaba abayobozi bagenzi be n’abandi bantu bari bambaye udupfukamunwa kudukuramo ngo kuko muri aka karere nta Coronavirus iharangwa.

Yagize ati “Mbere yo gutangiza inama yacu nashakaga gusaba abambaye udupfukamunwa bose guhaguruka. Mukuremo udupfukamunwa twanyu, akarere kacu karatekanye, ni njye Meya kandi nta gapfukamunwa nambaye mwe mutwambaye, bishatse kuvuga ko mwikunda cyane kurushaho ?”

Nyuma y’iri jambo The Citizen yatangaje ko abari bambaye udupfukamunwa bose bahise badukuramo, inama ibona gutangira.

Hashize igihe kinini Tanzania itangaza ko yabashije guhashya COVID-19 ndetse Perezida w’iki gihugu, Dr John Pombe Magufuli, aherutse kuburira abakora mu nzego z’ubuzima, abasaba kujyana gake ibijyanye n’urukingo rw’iki cyorezo ngo kuko Abanya-Tanzania atari imbeba zo kurugeragerezwaho.

Meya Juma Raibu Juma yasabye abitabiriye inama kubanza gukuramo udupfukamunwa kugira ngo ikomeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .