00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete y’Indege yo muri Ukraine yemeye guhindura inkweto abakozi bamaze iminsi binubira

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba SkyUp Airlines, sosiyete y’indege yo muri Ukraine binubiye kumara umwanya muremure bambaye inkweto ndende zizwi nka “High Heels” kugeza ubwo iyi sosiyete yafashe icyemezo cyo kuzihindura hakajya hambarwa iziciye bugufi mu gihe cy’akazi.

Umwe mu bakozi b’iyi sosiyete umaze imyaka yita ku bakiliya mu ndege, Alexandrina Denysenko yabwiye CNN ko hari igihe kijya kigera bari mu ndege akumva yakuramo inkweto kugira ngo amano ye abone akayaga.

Nyuma yo kumva ubusabe bwa benshi binubira kwambara impuzankano y’izo nkweto ndetse n’amajipo magufi mu gihe cy’akazi, SkyUp Airlines yafashe icyemezo cyo kubisimbuza inkweto zifunze z’umweru zakozwe na Nike zo mu bwoko bwa ‘Sneakers’ hamwe n’amakoti n’amapantalo bya orange. Bazajya kandi bahabwa imipira yo kwambara.

Nyuma y’uyu mwanzuro Denysenko yagize ati “Inkweto ndende zigaragara neza ibyo simbishidikanyaho ariko zinaniza ibirenge ukanasoza urugendo byabyimbye. Izo mu bwoko bwa Sneakers ni zo nziza.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SkyUp Airlines, Marianna Grygorash yavuze ko nubwo impuzankano abadamu n’abakobwa bambaraga zatumaga bagira igikundiro cyane, akazi kabo gasaba kuba bafite ingufu z’umubiri n’imyitozo ihagije ari na yo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kuborohereza mu bijyanye n’impuzankano yabo hatarebwe gusa ku nyungu z’ubucuruzi.

Aba bagore bavuga ko inkweto ndende zababangamiraga mu kazi
Abagore n'abakobwa bakora muri SkyUp bahawe inkweto nshya n'imyenda mishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .