00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Singapore: Urukiko rwakatiye igifungo cy’ibyumweru bitandatu umugabo wafashwe atambaye agapfukamunwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Kanama 2021 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Singapore rwakatiye Umwongereza uba muri icyo gihugu igifungo cy’ibyumweru bitandatu nyuma yo gufatwa inshuro zirenze imwe atambaye agapfukamunwa nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uyu mugabo witwa Benjamin Glynn w’imyaka 40, yafunguwe kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021, ahita yoherezwa mu gihugu cye nyuma yo kurangiza igihano cy’urukiko rwari rwamuhamije ibyaha bine birimo kutambara agapfukamunwa ari muri gari ya moshi muri Gicurasi 2021.

Muri Nyakanga ubwo yagezwaga imbere y’urukiko nabwo yagaragaye atambaye agapfukamunwa. Benjamin kandi anakurikiranyweho kubangamira ituze rusange rya rubanda no gukoresha imvugo zibasira abakozi ba leta.

Uyu mugabo nyuma yo gukatirwa, yatangiye igifungo ku wa 19 Nyakanga kugeza ku wa 4 Kanama 2021, aho yaje gufungurwa ajyanwa mu Bitaro by’Indwara zo mu mutwe kugira ngo harebwe niba nta kibazo afite.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe amagereza muri Singapore yabwiye ikinyamakuru CNA dukesha iyi nkuru ko kuri uyu wa Gatatu aribwo Benjamin Glynn yarekuwe aza koherezwa mu Bwongereza kuri uyu wa Kane.

Iyi foto yafashwe tariki 2 Nyakanga 2021, ubwo Benjamin Glynn yari amaze kuburana (CNA)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .