Singapore Airlines yakoze urugendo rwa mbere rurerure ku Isi idahagaze

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Singapore Airlines, yakoze urugendo rwa mbere rurerure ku Isi, ruva muri Singapore rwerekeza mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Indege Airbus A350-900 ULR yaguzwe na Singapore Airlines yagenze intera ya kilometero 15 288 idahagaze, igera New York ikoresheje amasaha 17 n’iminota 52.

Evening Standard ivuga ko iyi ndege yahagurutse muri Singapore tariki ya 11 Ukwakira 2018, 16:35 (GMT), yageze New York kuri uyu wa Gatanu 10:30 (GMT).

Yakoresheje igihe gito ugereranyije n’ibyari byatangajwe mbere, aho bavugaga ko izakoresha amasaha 18 n’iminota 40.

Iyi sosiyete yari isanzwe yerekeza muri New York ariko ikaza kubihagarika mu 2013, igiye kwisubiza aka gahigo ikambuye Qatar Airways yamaze amasaha 17 n’iminota 40 mu rugendo ruhuza Doha na Auckland muri Nouvelle Zélande.

Bitewe n’uburyo uru rugendo ari rurerure, Florent Pettini ukora muri Airbus avuga ko iyi ndege ifite ibyiciro bibiri birimo; icy’imyanya 67 n’icya 94, kandi hose abahicaye bazajya baba bameze nk’abari mu cyumba cy’inzu isanzwe.

Uretse kuba bashobora kuryama bisanzuye, Singapore Airlines yasezeranyije abagenzi kujya ibaha amafunguro n’ibinyobwa byiza, filime n’ibiganiro bitandukanye bashobora kureba.

A350 idatandukanye cyane n’izindi ndege zikorwa na Airbus zifite umwihariko wo gutuma abayirimo bisanzura, yakoranywe amadirishya menshi kandi abasha gufunguka.

Bitewe n’uko yagenewe gukora ingendo ndende kandi, hashyizwemo uburyo butuma yijima ku buryo abifuza gusinzira batabangamirwa.

Mu bindi byitaweho harimo kongera ingano y’amavuta ikoresha, amazi azakenerwa n’abagenzi ndetse n’uburyo umwuka mwiza ukenewe mu guhumeka winjiramo.

Aka gahigo ariko Singapore ishobora kutakamarana igihe kuko sosiyete Qantas yo muri Australia iteganya ko bitarenze 2022 izatangiza ingendo hagati ya Sydney na New York, zizajya zimara amasaha 20.

Izakoresha B777X izaba yaramaze gushyirwa hanze n’uruganda rwa Boeing.

Indege Airbus A350-900 ULR ubwo yahagurukaga muri Singapore yerekeza New York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza