Shira amatsiko ku modoka 10 zifatwa nk’iz’ibihe byose (Amafoto)

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Gashyantare 2021 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Ibyo ari byo byose nawe uwakubaza hari imodoka runaka ushobora kuba wumva ikwiye kuba iy’ibihe byose bitewe n’ubwoko bwayo, umuvuduko, ubukomere bwayo, ishusho yayo n’ibindi bitandukanye.

Imodoka zitandukanye zagiye zikurura amarangamutima y’abatuye Isi mu bihe binyuranye, maze abakire ntibatangwa mu kuzigura mu gihe abatabifitiye ubushobozi nabo bagiye bazifotorezaho bagatahana urwo rwibutso aho kubura byose nka ya ngata.

Izi modoka ni nyinshi cyane kuzitondeka byagorana, gusa 10 zigaragazwa nk’iz’ibihe byose harimo:

10. Jaguar E-Type

Iyi ni imodoka ibereye ijisho mu mitere yayo, yakozwe n’Ikigo cy’Abongereza cyitwa Jaguar Cars Ltd, itangira gukorwa mu 1961 kugeza mu 1975. Uretse kuba igaragara neza, irihuta cyane ku buryo ijyanwa mu marushanwa, ndetse yihagazeho mu biciro ugereranyije n’igihe yakorewe, kuko nko mu 1962 hari iyagurishijwe ibihumbi 720$.

Igishushanyo cyayo cyakozwe n’Umwongereza witwaga Malcom Sayer, wari umuhanga mu by’ikoranabuhanga akanaba umunyabugeni. Yitabye Imana muri Mata 1970 azize indwara z’umutima.

Iyi ni Jaguar E Type yakozwe mu 1962

9. Lambogini Miura

Ni imodoka yihuta cyane ndetse ikoreshwa mu marushanwa, yakozwe n’Ikigo cy’Abataliyani gikora imodoka zihuta ndetse zihenze cyitwa Lambogini, hagati ya 1966 na 1973.

Irahenze cyane ku buryo atari benshi babasha kuyigondera, dore ko mu 2020 Lambogini Miura SV yagurishwaga arenga miliyoni 3,2$.

Inyigo yayo yakozwe n’Umutaliyani, Mercello Gandini, wagiye anakora inyigo z’izindi modoka zitandukanye zakozwe n’urwo ruganda.

Imodoka ya Lambogini Miura P400 SV irahenze

8. Porsche 911

Iyi ni imodoka yari izwiho kugira umuvuduko yakozwe n’Ikigo cy’Abadage, Porsche AG mu 1963. Irazwi cyane kuko yagiye itsinda kenshi mu marushanwa mpuzamahanga y’imodoka atandukanye, bituma urwo ruganda rusanzwe rukora imodoka zijyanwa mu marushanwa rwegukana ibihembo byinshi mu myaka inyuranye.

Yakorewe inyigo n’Umudage Ferdinand Alexander Porsche, wari umwuzukuru wa nyir’urwo ruganda, Ferdinand Porsche. Uwo munyabugeni yapfuye mu 2012 ku myaka 77 y’amavuko.

Kugeza mu 2021, Porsche 911 iza mu zihenze cyane zijyanwa mu marushanwa kuko igeze ku mafaranga 99.200$.

Porsche 911 irazwi cyane kuko yagiye itsinda kenshi mu marushanwa mpuzamahanga y'imodoka

7. Mini

Iyi yo ntishyirwa ku rutonde rw’imodoka z’ibihe byose hagendewe ku bwiza, guhenda cyangwa undi mwihariko, ahubwo ni uko ihendutse ku buryo abenshi babasha kuyigondera, ndetse ikaba ari imodoka ibereye umuryango wifuza kugendera hamwe.

Icyo ni cyo itandukaniraho n’izindi zifatwa nk’iz’ibihe byose kuko inyinshi muri zo zihenze. Kugeza muri Mutarama 2021, igiciro cyayo cyari ku mafaranga 38,400$.

Yakozwe n’Ikigo cy’Abongereza kizwi cyane BMC. Naho inyigo yayo ikorwa n’Umwongereza, Sir Alec Issigonis, wari umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Uwo mugabo yaje kwitaba Imana mu Ukwakira 1988 ku myaka 82 y’amavuko.

Iyi ni Mini yakozwe mu 2017 ishimirwa ko ihendutse ku buryo abenshi babasha kuyigondera

6. Citroën DS

Iyi yakozwe n’Ikigo cy’Abafaransa, Citroën, hagati ya 1955 na 1975. Ni imodoka yakunzwe na benshi mu myaka y’ihungabana ry’ubukungu nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Abenshi bayimenyera ku miterere yayo ijya gusa n’umuburi w’umuntu ndetse n’ikoranabuhanga ryuje udushya.

Mu 1999 yagizwe iya gatatu ku rutonde rw’imodoka z’ikinyejana cya 20 hashingiwe ku miterere yayo, ndetse igirwa imodoka nziza cyane y’ibihe byose na Classic & Sports Car magazine.

Yakorewe inyigo n’Umutaliyani, Flaminio Bertoni, afatanyije n’Umufaransa, André Lefèbvre. Kugeza mu 1975, igiciro cyayo cyari kigeze ku 4.950$.

Citroën DS yarakunzwe cyane

5. Ford Model T

Iyi modoka yakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cyitwa Ford Motor mu 1908. Ni imodoka ishimirwa kuba yoroheje kuyigendamo ndetse ihendutse ku buryo bitagora benshi kuyigondera. Ni imodoka itagoye kuyitwara ndetse iramba ugereranyije n’uko iba igaragara.

Bivugwa ko iri mu zakozwe ku bwinshi mu myaka yayo, bigahesha Henry Ford [nyir’icyo kigo] kwesa umuhigo wo gukora imodoka yacurujwe ku Isi hose.

Mu 2012, yagizwe iya munani mu zagurishijwe cyane, naho mu 1999 yagizwe imodoka y’ikinyejana. Inyigo yayo yakozwe na Henry Ford, Childe Harold Wills, Joseph A. Galamb na Eugene Farkas. Mu myaka yayo yagurishwaga 850$.

Iyi ni Ford Model T yo mu 1923 yakunzwe kuko yari ihendutse

4. Volkswagen Beetle

Kimwe na Porsche 911, iyi nayo iri mu zifatwa na benshi nk’iz’ibihe byose. Irahendutse kandi iri mu zakozwe ku bwinshi, cyane cyane mu myaka ya 1930 ubwo Chancière w’u Budage yategekaga ko hakorwa imodoka nyinshi abaturage babasha kugura bitabagoye.

Yakozwe n’Ikigo cy’Abadage, Volkswagen, naho inyigo yayo ikorwa na Ferdinand Porsche usanzwe anafite ikigo cye gikora imodoka.

Kugeza mu 2019, bumwe mu bwoko bw’izi modoka bwari ku giciro cya 29.995$.

Iyi ni Volkswagen Beetle yakozwe mu 2018 irahendutse kandi iri mu zakozwe ku bwinshi

3. Bugatti Veyron

Iyi yo ni imodoka iteye neza ndetse itangirwaho urugero iyo bavuga imodoka zihanitse. Imiterere yayo, uko igaragara n’ubushobozi bwayo, bishingirwaho na benshi bakavuga ko ari yo ibereye ibirori by’ubukwe.

Yakozwe n’Ikigo cy’Abafaransa, Bugatti Automobiles, hagati ya 2005 na 2015, inyigo yayo ikorwa n’Umunya-Silovakiya, Jozef Kabañ.

Kuko ari imodoka y’abasirimu, irahenze cyane ku buryo kugeza mu 2021, bumwe mu bwoko bw’iyi modoka buri ku giciro cya miliyoni 3,6$.

Bugatti Veyron ni modoka iteye neza ndetse itangirwaho urugero iyo bavuga imodoka zihanitse

2. Aston Martin DB5

Iyi ifatwa nk’imodoka y’ibihe byose kubera ukuntu yakunzwe na benshi, ndetse ikaba yaragiye ikoreshwa kenshi muri filime zitandukanye`Igira umuvuduko uhambaye, ku buryo ishobora kugenda kilometero 233 ku isaha. Yakozwe n’Ikigo cy’Abongerereza, Aston Martin, kizwiho gukora imodoka zihenze, hagati ya 1963 na 1965. Ni mu gihe inyigo yayo yakozwe n’Umutaliyani, Carrozzeria Touring Superleggera.

Ubwoko bw’iyi modoka buheruka gukorwa, mu 2020 bwari ku giciro cya miliyoni 3,5$.

Aston Martin DB5 ifatwa nk imodoka y'ibihe byose kubera ukuntu yakunzwe na benshi ndetse ikaba yaragiye ikoreshwa kenshi muri filime zitandukanye

1. Ferrari F40

Iyi ifatwa nk’aho ari yo modoka yihuta, ihenze cyane kandi ikomeye yabayeho. Yakozwe hagati ya 1987 na 1992 n’Ikigo cy’Abataliyani, Ferrari S.P.A, gisanzwe gikora imodoka zihenze zirimo n’izijyanwa mu marushanwa.

Inyigo yayo yakozwe n’Abataliyani batatu: Nicola Materazzi, Leonardo Fioravanti na Pietro Camardella.

Yihuta ku muvuduko wa kilometero 367 ku isaha. Kugeza mu mpera za 2020, iyi modoka yari iri ku giciro cya miliyoni 1,6$.

Ferrari F40 irihuta cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .