00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal : Impanga ebyiri zaciye agahigo ko kurangiza amashuri yisumbuye ku myaka 13

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 24 Kanama 2021 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Abana b’abakobwa babiri b’impanga bo muri Sénégal, baciye agahigo ko gusoza amashuri yisumbuye ku myaka 13 kandi bakarangiza bafite amanota meza yo mu cyiciro cya mbere.

Ni agahigo katari karigeze gacibwa n’undi wese muri icyo gihugu kuko uwari ugafite ari umuhungu warangije ayisumbuye mu 2019 afite imyaka 14, nk’uko Africa News yabitangaje.

Mu myaka yashize, nta munyeshuri wajyaga yemererwa gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye muri Sénégal atujuje nibura imyaka 17.

Aba bakobwa barimo Aminata Diaw na Rama Diaw, bavutse tariki 8 Ukwakira 2007. Basoreje amashuri yisumbuye mu gace ka Yeumbeul gaherereye mu Murwa Mukuru Dakar. Bigaga mu kigo cy’intangarugero mu masomo ya siyansi.

Aminata yabwiye AFP ko biganaga umuhate ngo batsinde kugira ngo bashimishe se Demba Diaw wabafashije muri byose.

Demba wahoze ari umukozi wa Leta uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko abana be yababonyemo ubwenge budasanzwe bakiri bato, ari nabyo byagiye bituma basimbuka imyaka imwe n’imwe y’amashuri.

Inshuro nyinshi hari ibyo yabigishirizaga mu rugo, bagera ku ishuri bagasanga barabizi bakabasimbutsa imyaka.

Kuri ubu aba banyeshuri bategereje amanota y’ibizamini bakoze ngo binjire mu ishuri rikuru rya Thiès riri mu Burengerazuba bwa Sénégal aho bashaka kwiga ibya Engeneering nk’uko se aribyo yaminujemo.

Guverinoma ya Sénégal yari yabemereye kujya kwiga umwaka umwe hanze wo kwitegura kujya muri Kaminuza, ariko se yarabyanze avuga ko bakiri bato.

Perezida wa Sénégal, Macky Sall na we yashimye izo mpanga uburyo zitwaye mu mashuri, mu muhango wabaye mu cyumweru gishize wo guhemba abanyeshuri batsinze kurusha abandi.

Yavuze ko Leta yiteguye kubaha ibikenewe byose bakarangiza amasomo yabo neza.

Aba bakobwa baciye agahigo ko kurangiza amashuri yisumbuye bakiri bato muri Sénégal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .