Rusizi: Umurambo w’umugore wasanzwe mu Kivu nyuma y’umunsi umwe gusa ashyingiwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Niyigena Emmanuel wo mu Karere ka Rusizi, uri mu marira n’agahinda nyuma y’uko yakoze ubukwe ku wa Gatandatu na Mukarurema Christine, mu rukerera kuri iki Cyumweru umugore agasohoka amuwiye ko agiye kwiherera, yongera kumuca iryera yashizemo umwuka.

Ni inkuru y’inshamugongo ku baturage bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, aho umurambo w’uyu mugore wabonetse mu Kiyaga cya Kivu, ubu abantu baheze mu rujijo bibaza ibyabaye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2019 nibwo Mukarurema yashyingiranywe na Niyigena, mu bukwe bwabereye mu Murenge wa Gihundwe, basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Rusunyu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Nyirazaninka Antoinette, yabwiye IGIHE ko umugabo wa Mukarurema yababwiye ko yamubuze mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2019, ubwo yasohokaga mu nzu amubwiye ko agiye mu bwiherero.

Ati “Abo bantu bashyingiwe ku wa Gatandatu barangije bajya kwiyakira bisanzwe, umugeni avuka i Gihundwe, umusore ku Nkanka. Noneho mu rukerera nibwo umugabo yatatse ko yabuze umugore we, abibwira abaturanyi noneho dufatanyije n’inzego zitandukanye dutangira kumushaka ariko birangira yabuze.”

Yongeyeho ko ahagana saa sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, abaturage bahamagaye ubuyobozi bavuga ko babonye umurambo wa Mukarurema Christine mu kiyaga cya Kivu.

Yakomeje avuga ko amakuru bafite ari uko aba bageni nta kibazo bari bafitanye, umurambo wa nyakwigendera ukaba wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Gihundwe mbere yo gushyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Kuri iki Cyumweru kandi ngo umuryango w’umukobwa wari utegereje ko ajya kubasura nk’uko bimenyerewe mu muco waho, ari kumwe n’umugabo we, barategereza baraheba. Byageze ku mugoroba ibyari byateguriwe uwo munsi mukuru babiha abantu bararya baranywa.

Gusa bari bataramenya ko umwana wabo yashizemo umwuka, bagwa mu kantu bamenye ko yatoraguwe mu Kivu, ku nkengero z’ishyamba rizwi nka Pharmaquina.

Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Mbere,mu gihe iperereza rirakomeje ngo hamenyekanye byinshi kuri uru rupfu.

Niyigena ari mu gahinda nyuma yo gupfusha umugore bamaranye umunsi umwe gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza