Rusizi: Imodoka itwara imirambo yafashwe ipakiye magendu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu, ryafashe imodoka itwara imirambo ipakiwemo imyenda ya caguwa n’inkweto, ibivanye mu Karere ka Rusizi bijyanywe i Kigali.

Iyi modoka yari itwawe n’umugabo w’imyaka 57 yafashwe ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa Kane tariki 4 Nyakanga 2019, mu muhanda Ntendezi – Rusizi. Bivugwa ko iyo imodoka yari yajyanye umurambo i Rusizi, umushoferi agiye gusubira i Kigali apakiramo imyenda ya caguwa n’inkweto.

Yafatanywe amabaro atatu y’imyenda ya caguwa n’ibikapu umunani birimo inkweto.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco yabwiye IGIHE ko iyi modoka yafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage kuko ari bo batanze amakuru.

Ati "Abantu dukwiye kubyirinda, magendu ntabwo yemewe urumva nk’uriya yabyishoyemo imodoka ye irafashwe ndetse n’abo bari baranguye ibyabo birafashwe barahombye kandi n’amategeko arabakurikirana. Ikindi turasaba abantu kwirinda ubucuruzi butemewe.”

CP Kabera yakomeje ashimira abaturage bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano.

Ati “Turashimira kandi abaturage dukorana kuko urumva nibo baduhaye amakuru, tunashishikariza Abanyarwanda bose kwicungira umutekano batanga amakuru aho babonye hashobora kuba icyaha cyangwa ibindi bikorwa byose bitemewe.”

Ingingo ya 199 mu mategeko agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ritegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanwe.

Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mu gihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari ya Amerika atarenze 5000$.

Abagabo batatu bafatanywe magendu mu modoka itwara imirambo
Imodoka itwara imirambo yafatiwemo magendu
Iyi modoka yafatiwemo amabaro atatu y’imyenda ya caguwa n’ibikapu umunani birimo inkweto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza