Ruhango: Yatawe muri yombi nyuma yo kwica inka ye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Gicurasi 2018 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Kagari ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica inka ye
mu ijoro ryo ku wa 9 Gicurasi 2018.

Amakuru agera ku IGIHE aturuka mu gace uyu mugabo atuyemo, avuga ko yagiye gukama inka ye yasinze maze imutera umugeri ahita ayica akoresheje isuka n’ipiki kubera umujinya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Byiringiro Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya aya makuru uyu mugabo bahise bamushyikiriza Polisi kugira ngo imukurikirane.

Yagize ati “Tukimara kubimenya bahise bamufata bamushyikirizaPolisi kugira ngo hamenyekane impamvu yamuteye kuyica, cyane cyane kugira ngo hamenyekane niba nta rundi rugomo rwari rubyihishe inyuma.”

Yakomeje avuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

Ubusanzwe ingingo ya 436 yo mu gitabo cy’amategeko ahana,ivuga ku ihanwa ry’icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica

Umuntu wese ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo, ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitarenze mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese, ku bw’inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gusa andi makuru avuga ko uyu mugabo yashatse gukubita umugore we kubera amakimbirane bari bafitanye akiruka, umujinya awutura inka ye.

Umugabo yishe iyi nka ye bimuviramo gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza