’Robine’ zashyizwe ku mupaka wa Rubavu mu gukumira Ebola zateje impagarara muri RDC

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Kanama 2019 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Zimwe mu ngamba z’ingenzi zishyirwa imbere mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola, ni ukwita ku isoko binyuze mu kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune, kugira umuco wo kwivuza hakiri kare igihe umuntu yumva arwaye no kwirinda gukora ku muntu watahuweho Ebola cyangwa ku bikoresho bye.

Mu kwimakaza umuco w’isuku, u Rwanda na RDC byubatse ’robine’ ku mipaka ngo abambuka, uretse gupimwa umuriro nk’ikimenyetso cy’ibanze cya Ebola, bajye babanza gukaraba intoki kandi hakoreshejwe amazi n’isabune.

’Robine’ zubatswe n’u Rwanda ku mupaka warwo zatumye abanye-Congo bavuga menshi, dore ko bo bamaze igihe bakarabira mu ndobo umuntu abanje gufungurira umugezi bisanzwe.

’Robine’ zashyizweho n’u Rwanda zo irimo ikoranabuhanga, kuko iyo ugejejeho ibiganza zifungura kandi ugakaraba amazi arimo imiti, igufasha kwirinda iyi ndwara ya Ebola imaze guhitana abasaga 1700 muri RDC.

’Robine’ si zo zazamuye amagambo menshi, ahubwo ni imiterere yayo. Bashingiye ku buryo RDC ari igihugu gikomeye gifite n’imitungo kamere, ariko cyajya gushyiraho igikorwa rusange ugasanga kiri munsi y’ibyo u Rwanda rwakoze, abanye-Congo bakomeje kuvuga menshi ku mbuga nkoranyambaga.

Abanye-Congo bamwe ntibabashije kwakira uburyo ku ruhande rwabo bakarabira mu ndobo kandi zanditseho imiryango myinshi yateye inkunga icyo gikorwa irimo OMS, mu gihe ku Rwanda rwakoze ibihenze kurutaho, abo baterankunga batigeze bakenerwa.

Uwitwa Rachel Kitsita ni we wasembuye ibitekerezo, yifashishije amafoto agaragaza abaturage benshi bari gukaraba kuri iyi migezi igezweho yashyizwe ku mupaka w’u Rwanda, yandika kuri Twitter ati “Ubuyobozi bw’u Rwanda bumaze gushyira ku mupaka ’Robine’ myinshi zirimo umuti.”

Uwitwa Femme Sensée yahise agaragaza ko iki ari igikorwa gikomeye, ati “Ntabwo bifashe iminsi ijana”, yongeraho udushusho dukoma amashyi.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe, uwitwa Grace Ngandu yagize ati “Bo ntabwo bakeneye OMS kugira ngo igire icyo ikora, baritwararika ku kibi bakirinda n’ingaruka zacyo. Natwe bigire ubutumwa bidusigira.”

Yassaint Koji yahise yungamo ati “Ngurwo urugero rwo gufatiraho. U Rwanda, igihugu gito ariko cyuzuye urukundo n’ibitekerezo bishya.”

Fuadi Kakule we yavuze ko yifuza ko “Congo umunsi umwe yazamera nk’u Rwanda usanga iteka rukora ibintu bifite umwihariko.”

Hari n’uwavuze ko muri Congo ho mbere yo gukora nka biriya bisaba kubanza kubiganiraho, hakarebwa uzabikora n’uzafata komisiyo, ku buryo biba bitoroshye.

Lagrisi David we yavuze ko imiterere y’uburyo bwashyizwe muri Congo ahubwo buteye inkeke, kubera ko hashyizweho indobo ku buryo n’umuntu "ashobora kwandura kandi amaze gukaraba intoki, cya gihe yaba arimo gufunga umugezi."

Yongeyeho ko iteka usanga u Rwanda hari intambwe isumbyeho ruba rwateye ku ngingo zinyuranye, ugereranyije n’ibindi bihugu.

Sebuka Steve we yitegereje amafoto agaragaza uko abantu bakaraba ku ruhande rwa Congo n’uko bigenda ku ruhande rw’u Rwanda, avuga ko amafoto ubwayo adahura.

Yakomeje ati "Ni urugero rwo kureberaho ku nshuti nshya ya Paul Kagame. Ngaha aho leta ikora kandi ugasanga ikorera abaturage, yashyizeho ’Robone’ zirimo umuti, ntabwo yategereje OMS cyangwa MSF cyangwa inkunga izava muri Banki y’Isi. Ni urugero rwo kwiganwa."

Undi we yibajije impamvu ku ruhande rwa RDC ho hatashyizwe ’Robine’ zisobanutse, kuko bitari bikenewe ko habanza gushyirwa ibuye ry’ifatizo n’umukuru w’igihugu, ku buryo wagira ngo RDC si yo yagezemo Ebola.

Mputu Serge we yagize ati "Ngiki igihugu gifata inshingano kandi kigakorera abaturage bacyo mbere na mbere, bitari ukurya gusa. Ni urugero rwiza rwo kwishimira."

Mu bimenyetso bya Ebola harimo kugira umuriro, kurwara umutwe , kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda, kugira ibiheri no gutukura amaso, kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu. Ibi byose bishobora kugaragara hagati y’iminsi ibiri na 21 nyuma y’uko umuntu yanduye iyo virusi.

Umupaka muto uzwi nka Petite Barrière muri Rubavu usanzwe ucaho abantu ibihumbi 55 ku munsi mu gihe uwa Grande Barrière ucaho abantu 7 000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza