Restaurant yahombye miliyoni 190 z’amadolari kubera imbeba yapfiriye mu isupu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2018 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Restaurant ikomeye mu Bushinwa yatangaje ko yataye agaciro ka miliyoni 190 z’amadolari, nyuma y’uko umugore utwite asanze imbeba yapfuye mu isupu.

Tariki ya 6 Nzeri nibwo uyu mugore wari wagiye gusangira n’umuryango we muri restaurant yitwa Xiabu Xiabu iherereye mu Ntara ya Shadong, yabonye imbeba mu isupu ivanze n’imboga n’inyama ibyo bita hotpot.

Nyuma y’uko ifoto ibigaragaza ikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, iyi restaurant yabanje kubihakana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma ariko yaje gusiba ubutumwa yari yanditse, ahubwo yemera kumuha indishyi y’amadolari 729.

Mu kiganiro na Kankan News, umugabo we yavuze ko banze kwakira ariya mafaranga, kubera ko yifuzaga ko umugore we abanza gukorerwa isuzuma na muganga.

Uyu mugabo avuga ko umwe mu bayobozi b’iyi restaurant yavuze ko niba bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana atwite, bari bubahe asaga 2900 by’amadolari yo kwishyura.

Benshi mu bakoresha urubuga rwa Weibo bavuze ko batazongera gusubira kunywa isupu muri restaurant, mu gihe abandi bagaragaje ko batiyumvisha uburyo ikintu nk’iki cyaba muri resitora nka Xiabu Xiabu.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Weifang uherereyemo ishami rya Xiabu Xiabu ryagaragayemo iki kibazo bwavuze ko bugiye kubikoraho iperereza.

Imbeba yasanzwe mu isupu yatumye restaurant ita agaciro ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza