00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Umupadiri yapfiriye kuri alitari

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Kanama 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Umupadiri witwa Henri Bendebamanye, wakoreraga umurimo we muri Diyosezi ya Luebo mu Ntara ya Kasaï, yapfuye mu buryo butunguranye ku Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021.

Uwo mupadiri wari unafite mu nshingano amashuri ya Kiliziya, yapfuye ubwo yari mu butumwa ahitwa Ndekesha muri teritwari ya Kazumba muri Kasaï yo hagati nk’uko byatangajwe na Actualite.cd.

Bagize bati“Padiri Henri Bendebamanye yari mu misa aho yari yagiye kwakira ababikira bashya no kwizihiza Yubile y’imyaka 25 yari ishize umubikira witwa Astrid Kapinga yinjiye mu nshingano."

Uyu Mupadiri ngo yituye hasi ubwo yari arimo yigisha mu kiliziya, ajyanwa mu bitaro bya Ndekesha igitaraganya. Abaganga ntacyo babashije gukora usibye gutangaza ko yahageze yamaze gushiramo umwuka.

Ntibyahise bimenyekana impamvu y’urupfu rutunguranye rw’uyu mupadiri wari mu kigero cy’imyaka 60, witeguraga kwizihiza yubile y’imyaka 25 amaze ari umusaseridoti.

Henri Bendebamanye yituye hasi ubwo yari mu misa yigisha ijambo ry'Imana ahita ashiramo umwuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .