Perezida wa Philippines yavuze ko azegura nihagira umwemeza ko Imana ibaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Nyakanga 2018 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, yavuze ko nihagira umuntu umwereka ibimenyetso bimwemeza ko Imana ibaho azahita yegura.

Uyu mugabo abivuze nyuma y’iminsi mike yongeye kwibazwaho ubwo yavugaga ko ‘Imana ari igicucu’.

Uyu muyobozi w’igihugu gituwe na benshi mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika, aherutse gutangaza ko atumva uburyo umuntu wese avukana icyaha cy’inkomoko, kugira ngo kimuveho bigasaba ko abatizwa abanje gutanga amafaranga.

Yavuze ko kubigenza gutyo, bigaragaza ko Imana nta bwenge ifite.

Duterte w’imyaka 73 kuri uyu wa Gatanu yongeye kwibazwaho nyuma yo kuvuga ko azahita yegura nihagira umuha ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho.

Yagize ati “Nkeneye umutangabuhamya umwe uzavuga ati ‘Meya, ba basazi bo mu itorero bantegetse kujya mu ijuru nkavugana n’Imana. Ni ukuri Imana ibaho dore nazanye ifoto turi kumwe.”

Televiziyo yo mu Burusiya, RT, yatangaje ko Duterte yakomeje anenga Kiliziya Gatolika, abaza impamvu yaka abayoboke bayo amafaranga kandi ivuga ko ishinzwe kubafasha.

Imvugo ye ubwo yitaga Imana igicucu mu minsi ishize yatumye anengwa n’abihayimana ndetse n’abanyapolitiki bagenzi be, bamwe bemeza ko arwaye mu mutwe.

Umuvugizi wa Duterte, Hary Roque, yashimangiye ibyo shebuja yavuze ari uburenganzira bwe kuvuga ibyo atekereza ku iyobokamana.

Kuri uyu wa Mbere hateguwe inama igomba guhuza Duterte n’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu, aho byitezwe ko hazaganirwa kuri ibyo bibazo.

Si ubwa mbere Duterte yibasira Kiliziya Gatolika kuko no mu 2016 yise Papa Francis amwita ‘Umwana w’indaya’.

Perezida Rodrigo Duterte yavuze ko akeneye umuntu umuha ikimenyetso cyerekana ko Imana ibaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza