00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’u Burundi wise Suluhu wa Tanzania “Bwana” aho kuba “Madamu” yatembagaje abantu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi, yatembagaje abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko mu mbwirwaruhame ye yakira mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yamwitiranyaga n’umugabo akavuga ko ari “Mr” aho kuba “Madam”.

Ku wa Gatanu Perezida Ndayishimiye yakiriye Suluhu mu magambo y’Icyongereza. Ubusanzwe, mu Burundi abantu benshi bavuga Igifaransa yewe na Perezida w’iki gihugu nicyo avuga neza ugereranyije n’Icyongereza.

Mu guha ikaze Suluhu wamugendereye ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, Ndayishimiye yakoresheje amagambo y’Icyongereza ariko byumvikanaga ko asa n’uri kugihandura, ko atari ururimi asanzwe akoresha.

Ageze aho kuvuga ijambo riha icyubahiro Suluhu, Perezida Ndayishimiye yibeshye aho kumwita “Madamu” kuko ari umugore, amwita “Bwana”. Ati “Mr President Mama Samia…”

Ikindi cyumvikanye muri iryo jambo rye ni uko izina rya Perezida wa Tanzania yarivuze nabi aho kuvuga “Suluhu” amwita “Suhulu”.

Abantu benshi bahise bamwiha ku mbuga nkoranyambaga, maze amagambo ye bayahindura urwenya bavuga ko yigerejeho, ko yari akwiriye kuvuga Igiswahili kuko n’uwamusuye acyumva neza.

Icyongereza cya Perezida Ndayishimiye w’u Burundi cyatembagaje abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .