Perezida Obiang Nguema wa Guinée équatoriale yujuje imyaka 40 ku butegetsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Kanama 2019 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Guinée équatoriale Teodoro Obiang Nguema kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama yujuje imyaka 40 ageze ku butegetsi, bikaba bimugira Perezida wa mbere umaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika.

Nguema w’imyaka 77 yafashe ubutegetsi muri Coup d’Etat ya gisirikare yakoze mu 1979. Ni umwe mu bategetesi batihanganira abatavuga rumwe na we ndetse akunze gushyirwa mu majwi n’imiryango mpuzamahanga ko ahonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu matora aherutse mu 2016, yatsinze ku majwi asaga 90 % nkuko byatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora nubwo abatavuga rumwe na we bavuze ko habayemo uburiganya.

Ibirori byo kwizihiza imyaka 40 amaze ku butegetsi byizihijwe mu mijyi itatu ikomeye irimo uwa Bata w’ubucuruzi, uwa Mongomo avukamo n’uwa Djibloho washinzwe vuba aha.

Nguema wasimbutse Coup d’Etat nyinshi yakunze kwibasira abamunenga ndetse no kutihanganira abakekwaho ubugambanyi muri icyo gihugu cyahoze gikolonijwe na Espagne.

Mu Ukuboza 2017, Guverinoma yatangaje ko yaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi wari wateguwe n’abanyamahanga.

Muri Kamena uyu mwaka, urukiko rwo muri icyo gihugu rwakatiye igifungo kigera ku myaka 96 abantu 130 bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Citizens for Innovation (CI) muri Gashyantare uyu mwaka ryarahagaritswe, bamwe mu bayoboke baryo barimo n’umudepite bakatirwa igifungo cy’imyaka 30 bazira kwigomeka.

Yaba azava ku butegetsi?

Obiang Nguema birakekwa ko ari gutegura umuhungu we , Teodorin ngo azamusimbure ku butegetsi, nkuko AFP yabitangaje.

Teodorin mu mwaka wa 2016 yagizwe Visi Perezida, ndetse ni nawe ushinzwe ibijyanye n’umutekano w’igihugu.

Uyu musore uzwiho kwinezeza cyane, aherutse guhabwa igifungo cy’imyaka itatu gisubitse agihawe n’urukiko rwo mu Bufaransa nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusesagura umutungo wa Leta akawugura iby’agaciro mu Bufaransa.

Yagiye ashinjwa gupfusha ubusa amafaranga ya Leta akayubakamo inzu ihenze mu Bufaransa, imodoka, ibishushanyo by’ubugeni n’ibindi.

Urukiko rwanamuciye amande asubitse ya miliyoni 30 z’amayero. Muri uyu mwaka, ubushinjacyaha bwo mu Busuwisi bwaretse ibirego bwari bukurikiranyeho Teodorin ariko bufatira imodoka ze 25 zihenze.

Mu Ukwakira umwaka ushize, yakuwe ku ipeti rya Colonel mu gisirikare ashyirwa ku rya General atabanje kunyuzwa ku ipeti rya Brigadier General kandi nta kidasanzwe yari yakoze.

Mu kwezi kwakurikiyeho, bwa mbere mu buzima bwe yayoboye inama y’abaminisitiri.

Igihugu gikize kuri Peteroli ariko gikennye

Guinée équatoriale ni igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika gituwe n’abaturage miliyoni 1.2. Nicyo cya mbere muri Afurika mu gucukura peteroli.

Nubwo gikize kuri peteroli, imiryango itegamiye kuri Leta igishyira mu bya mbere byamunzwe na ruswa.

Ku rutonde rwa Loni rugaragaza uko ibihugu bikurikirana mu guteza imbere abaturage mu ngeri zitandukanye, mu bihugu 189 icyo gihugu kiri ku mwanya wa 141, mu gihe umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International mu cyegeranyo cyawo kuri ruswa, ushyira icyo gihugu ku mwanya wa 172 mu bihugu 180.

Obiang Nguema amaze imyaka 40 ku butegetsi
Abaturage ba Guinée équatoriale bari mu ba mbere bakennye nubwo igihugu cyabo gikize kuri Peteroli
Nguema yafashe ubutegetsi mu 1979 akoze Coup d'Etat
Teodorin, umuhungu wa Nguema azwiho gukunda kwinezeza cyane
Teodorin aherutse kuvanwa ku ipeti rya Colonel agirwa Major General mu gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza