00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Biden yasinziririye mu nama yiga ku mihindagurikire y’ibihe i Glasgow

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yafashwe n’ibitotsi arasinzira ubwo yari mu Nama ya 26 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihindagurika ry’ibihe, COP 21, yabereye i Glasgow muri Écosse.

Amashusho yerekana uyu musaza w’imyaka 78 asinzira mu nama, yakwirakwijwe kuri Twitter bwa mbere n’umunyamakuru wa The Washington Post ikorera muri Amerika.

Muri ayo mashusho, Joe Biden yagaragaye ahunyiza ubwo yari ateze amatwi ijambo, ageraho arasinzira amara amasegonda 20 afatanyije amaso.

Biden yakanguwe n’umuntu waje kumuvugisha, maze barangije kuvugana arakomeza arareba nyuma y’amasegonda amake imbwirwaruhame ihita irangira maze akoma amashyi kimwe n’abandi.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Biden yasinziriye ubwo yari yari kumva imbwiraruhamwe y’Umunyafurika y’Epfo uharanira Uburenganzira bw’Abafite Ubumuga, Eddie Ndopu, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye COP 26.

Aya mashusho yakwirakwijwe na Zach Purser Brown wa The Washington Post, amaze kurebwa na miliyoni 5.2 mu munsi umwe gusa amazeho, aho bamwe mu bayarebye bahurizaga ku kuvuga ko uyu muyobozi ashaje ku buryo gusinzira mu nama atari igitangaza ku muntu ufite imyaka nk’iye.

Joe Biden ni we muntu ukuze wa mbere wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ku itariki 20 Ugushyingo 2021 azagira imyaka 79.

Perezida Biden yakunze kuvugwaho kenshi kuba ashaje ku buryo atagakwiye kuba umuyobozi w’igihugu cy’igihangange nka Amerika, ndetse n’uwo yasimbuye Donald Trump yamwise ‘umunyabitotsi Joe’ (Sleepy Joe) ubwo yarimo yiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu 2020.

Perezida Biden yasinziririye mu nama yiga ku mihindagurikire y’ibihe i Glasgow, aza gukangurwa n'umuntu wabanje kumukora ku rutugu akamuvugisha akanya gato
Ibitotsi byari byamuzonze, aha Biden yarimo yihanagura mu maso nyuma yo gukangurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .