Nyuma y’ubwegure bwa Mugabe, ni nde muyobozi ukuze kurusha abandi ku isi?

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Inkuru yo kwegura kwa Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ayobora Zimbabwe yasamiwe hejuru na benshi mu batuye iki gihugu ndetse bamwe banashimangira ko ari inzira nshya kuri demokarasi irambye.

Robert Mugabe yeguye ku wa 21 Ugushyingo 2017 mu gihe Inteko Ishinga Amategeko yari yatangiye kwiga ku buryo bwo kumweguza ku ngufu; Umuvugizi wayo, Jacob Francis Mudenda, yemeje ubwegure bwa Mugabe nyuma y’igihe gito bivugwa ko yanze kurekura ubutegetsi.

Iki cyemezo cyakiranywe ubwuzu n’abatuye Zimbabwe birara mu mihanda bishimira intsinzi ndetse amahanga agaragaza ko anyuzwe.

Ku ikubitiro Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yatangaje ko kwegura kwa Mugabe biha Zimbabwe amahirwe yo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwaranze uyu mukambwe watangiye kuyobora Zimbabwe mu 1980 ari Minisitiri w’Intebe no mu 1987 nka Perezida w’igihugu, umwe rukumbi cyagize kuva cyakigobotora ubukoloni bw’Abongereza.

Mugabe w’imyaka 93 yiteguraga kongera kwiyamamaza ariko umugambi we wakomwe mu nkokora na coup d’etat itaravuzweho rumwe yakorewe n’igisirikare ariko bikarangira yeguye.

Uyu mukambwe wari uyoboye abategetsi bafite imyaka myinshi ku isi, umwanya we wahise ufatwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II. Uyu mukecuru w’imyaka 91 yimye ku ya 6 Gashyantare 1952, icyo gihe hari bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu bari bataravuka.

Mu Bwongereza agahigo ko kumara imyaka myinshi ku bwami kari gafitwe n’Umwamikazi Victoria wayoboye Ubwami bw’u Bwongereza igihe kirekire kaje gukurwaho n’Umwamikazi Elisabeth II muri Nzeri 2015.

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth amaze imyaka 65 ayobora mu gihe Victoria yayoboye 64. Izi nshingano zifatwa nk’iz’ubuzima bwose kuko hari n’abagerageje guha Umwamikazi w’u Bwongereza amafaranga ngo yegure ku bushake ariko ntacyo byatanze.

Umwamikazi w'u Bwongereza, Elisabeth II, Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe n'umugore we Grace nyuma yo gusura ingoro ya Buckingham mu 1997

Abakuru b’ibihugu bakuze kurusha abandi ku isi:

1. Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II afite imyaka 91, amaze 65 ayobora.

Umwamikazi w'u Bwongereza, Elisabeth II ni we muyobozi ukuze kurusha abandi ku isi nyuma yo kwegura kwa Robert Mugabe

2. Perezida wa Tunisia, Beji Caid Essebsi. Uyu musaza w’imyaka 90 ari ku ntebe y’umukuru w’igihugu kuva mu 2014.

Perezida wa Tunisia, Beji Caid Essebsi

3. Sheikh Sabah IV Ahmad Al-Jaber Al-Sabah ufite imyaka 88, ayobora Kuwait. Yarahiye ku ya 29 Mutarama 2009.

Sheikh Sabah IV Ahmad Al-Jaber Al-Sabah

4. Perezida wa Cuba, Raúl Modesto Castro ufite imyaka 86.

Perezida wa Cuba, Raúl Modesto Castro

5. Perezida wa Cameroun, Paul Barthélemy Biya’a bi Mvondo, ufite imyaka 84. Yarahiriye kuyobora igihugu ku ya 6 Ugushyingo 1982, umwanya amazeho imyaka 35. Paul Biya ari mu bayobozi batanu bayoboye igihe kirekire igihugu kitagendera ku mahame ya cyami kuva mu 1900 ushingiye ku mubare w’imyaka iri muri manda, aho amaze imyaka 42 n’iminsi 143.

Perezida wa Cameroun, Paul Biya

6. Perezida wa Lebanon, Michel Naim Aoun ufite imyaka 84. Michel yatowe nka Perezida w’igihugu ku ya 31 Ukwakira 2016.

Perezida wa Lebanon, Michel Aoun

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza