Nyarugenge: Umugore yarwaniye mu nzira n’’umutubuzi’ wamwibye rubura gica

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 12:28
Yasuwe :
0 1

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 42 wo mu Murenge wa Kimisagara, yahuriye mu nzira n’umusore ukekwaho ubwambuzi akoresheje amayeri, wamwibye amafaranga ibihumbi 20, bafatana mu mashati.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2017, ni bwo uyu mugore yagaragaye mu muhanda ari kurwana n’umusore wamushutse ko atubura amafaranga bikarangira amwibye ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda yari afite.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na IGIHE yavuze ko kugira ngo uyu musore amwibe amafaranga ye byatewe n’uko yamwijeje ko afite ubushobozi bwo gutubura ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda akayabyazamo miliyoni eshanu.

Avuga ko yinjiye mu rugo rwe amusaba ubwiherero nyuma avuyemo amubwira ko afite ubushobozi bwo gutubura amafaranga akaba menshi.

Yagize ati “ Njye yambwiye ko ashobora gutubura ibihumbi 20 bikavamo miliyoni eshanu, afata inoti ya 500 ayishyira mu kanwa, arayisohora, arayihuha mbona ivuyemo ebyiri.”

Nyuma y’aho uyu musore amukoreye ubu bufindo ngo yahise anamubwira ko ibihumbi 20 byo afite ubushobozi bwo kubikuramo miliyoni eshanu.

Yagize ati “ Nanjye nahise muha ibihumbi 20 kubera ibyo yari amaze gukora nzi ko bivamo miliyoni eshanu nk’uko yari yabimbwiye , afata ayo mafaranga ayavanga n’impapuro arazimpa ngo nzishyire munsi y’umusego ziri buhinduke amafaranga ahita agenda, nsubiyeyo nongera kurena neza nsanga nta mafaranga arimo.”

Abaturage babibonye bagiriye inama uwo mugore warwanaga n’umusore, yo kujya ku buyobozi, bahita berekeza kuri polisi ikorera ku Murenge wa Kimisagara.

Umusore ukekwaho ubutubuzi afashwe n'umushinja kumwiba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza