Nyarugenge: Umugabo yakomerekejwe igitsina n’indaya

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Gashyantare 2018 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Umugabo yahuriye n’uruva gusenya mu gipangu cy’indaya mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, akomeretswa igitsina aho bivugwa ko ashobora kuba yarumwe.

Mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2018, nibwo uyu mugabo yagaragaye ari inyuma y’inzu iri ahacumbitse indaya mu Kagari ka Tetero. Yari yambaye ubusa ataka cyane yifashe ku gitsina.

Abamubonye bavuga ko uyu mugabo yari yaraye agurira inzoga izo ndaya ndetse baratahana, bikaba bikekwa ko yaryamanye nazo akabura ayo kuzishyura maze zikamusohora mu nzu yambaye uko yavutse zimaze kumuhohotera.

Umwe mu bahuruye mu gutabara uwo mugabo yabwiye IGIHE ati “Dukeka ko zishobora kuba zamurumye igitsina cyangwa zikagikomeretsa kuko yari arimo kuniha yananiwe kugenda kandi si ubwa mbere indaya zo ku Muhima ziruma abagabo babuze ayo kuzishyura.”

Undi yagize ati “Igitsina zagikase kuko. Kugenda byari byamunaniye."

Yaba uyu mugabo n’izo ndaya bahise bafatwa bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugenge.

Abantu bahuruye bareba aho umugabo yatabazaga ko indaya zimuhohoteye
Abagore bakekwaho guteza umutekano muke bafashwe
Imodoka y'umutekano y'Umurenge wa Muhima niyo yatwaye indaya
Abagore bivugwa ko ari indaya bagejejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza