00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umugabo, umugore n’abana umunani bararanaga mu cyumba kimwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Umugabo utuye mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, hamwe n’umugore bafitanye abana umunani avuga ko yari abayeho mu buzima bubi cyane kuko yararanaga n’umuryango we mu nzu y’icyumba kimwe.

Uyu mugabo ukora akazi k’ubuyede, yemeza ko yamaze imyaka igera kuri 12 arara kuri shitingi n’umugore we n’abana bagiye babyarana muri icyo gihe.

Icyakora avuga ko imibereho mibi ayiterwa n’uko atabasha kubona ibitunga umuryango we n’ubushobozi bwo kwishyura inzu yagutse ariko ko we n’umugore we babigizemo uruhare bitewe no kutitabera uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ati “Mfite abana umunani kandi ntabwo umuntu yabyara gutya kuko abishaka ahubwo ni bya bindi by’imiruho y’isi n’ubujiji bwacu bwo kudasobanukirwa neza ibijyanye no kuboneza urubyaro kuko iyo tuba tubizi ntitwari kubyara gutya kandi tudafite ubushobozi.Tubayeho nabi kuko kubona icyo kurya biba ari intambara, barya iyo nabonye ikiraka, iyo ntakibonye baraburara.”

Ku bijyanye no gutera akabariro we n’umugore we ngo babikora rimwe na rimwe kuko nta buryo babona bwo kwisanzura bitewe n’uko bararana n’abana babo.

Ati “Twirwanaho, hari ubwo tujya hanze kuko mu bana umunani hatabura utwumva kuko badasinzirira rimwe.”

Akomeza avuga ko anagorwa no kubona mituweli n’amafaranga y’ishuri ku buryo hari n’abavuye mu ishuri.

Gusa ashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Mageragere nyuma y’aho bumwubakiye inzu y’icyumba n’uruganiriro bukanamuremera ibyo kurya na matela.

Umuryango w'abantu 10 wabanaga mu nzu y'cyumba kimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .