Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Togo ibitego 3-2, ibona itike yo gukomeza muri ¼ cya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, ku wa 26 Mutarama 2021.
Uyu mukino ukirangira umusore umwe yahise yiruka ajya gushaka mugenzi we bari bateze ngo amwishyuze amafaranga yari yamwemereye ariko undi yanga kuyamuha, bibyara amahari.
Ahagana saa Sita z’ijoro zo ku itariki ya 26 Mutarama 2021 nibwo aba basore barwaniye mu muhanda w’amabuye wo kwa Mutwe mu Murenge wa Gitega.
Ababonye iby’iyi mirwano babwiye IGIHE ko umukino ukirangira umusore umwe yahamagaye mugenzi we kuri telefoni amubwira ngo amwoherereze ayo mafaranga undi amubwira ko batebyaga.
Maniraho Willy wo mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara yagize ati “Yamuhamagaye undi amubwira ko atazayamuha yamukinishaga, bahuriye mu nzira ubwo abantu bari barimo kubyina intsinzi ayamwatse yongera arabimuhakanira bahita barwana, twe twashidutse bari gukindagurana bari hasi.”
Ndabakuranye Emile we yahamije ko Polisi iyo itaza aba basore bashoboraga no kwicana.
Yagize ati “Barekuranye ubwo polisi yazaga na ho ubundi abantu bose bari bananiwe kubakiza hari n’abazanye ibibando barabahuragura ariko biba iby’ubusa. Nyuma nibwo babonye abantu bose bari kwiruka bahunga polisi nabo bahita biruka.”
Yongeyeho ko nyuma y’aho polisi igeze hafi y’aho barwaniraga uwishyuzaga yatwaye telefoni ya Samsung ya mugenzi we amubwira ko azayimusubiza ari uko amwishyuye amuhaye ibihumbi 20 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!