Nyarugenge: Abagabo babiri barwanye bikomeye bapfa ibiryo byasigaye muri restaurant karahava (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Nyakanga 2018 saa 06:34
Yasuwe :
0 1

Abagabo babiri bo mu Karere ka Nyarugenge barwanye bikomeye bapfa ibiryo byari byasigaye muri restaurant yo mu nyubako ya T 2000 iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Ahagana saa moya z’ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 2018, nibwo aba bagabo bagaragaye bari kurwanira imbere y’inyubako ya T 2000 bapfa ibyo biryo byari byasigaye bigiye kumenwa ahashyirwa imyanda karahava.

Kimwe mu byatangaje benshi barebaga iyi mirwano ni uburyo aba bagabo barwanaga bapfa ibiryo kandi bigeye kujugunywa mu ngarani n’uburyo baje kwikiza baraniyunga nta wundi muntu ubigizemo uruhare.

Ababonye imirwano y’aba bagabo, bavuga ko bapfuye kutumvikana ku bijyanye n’uburyo bagomba kugabana ibiryo, byari byasigaye muri izo restaurant zo muri T 2000 bamwe bakunze kwitwa imisige.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza