Kwamamaza

Nyamirambo: Uwabyaranye n’abagabo batanu kubera isindwe yaheze mu gihirahiro

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 12:33' na Thamimu Hakizimana


Umugore w’imyaka 32 utuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko nyuma yo kubyara abana batanu ku bagabo batandukanye kubera isindwe ngo yananiwe gufata umwanzuro wo kuzireka burundu.

Mu kiganiro kirambuye uyu mugore yagiranye na IGIHE yatangaje ko ari mu mayira abiri yibaza uko yazareka kunywa inzoga ashimangira ko ziri mu byatumye atwara inda atateganyije.

Avuga ko kimwe mu bituma ashaka kureka inzoga burundu ari uko buri gihe iyo azinyweye agasinda,yisanga yaryamanye n’abagabo adakoresheje agakingirizo mu gihe ataba azi ubuzima bwabo uko buhagaze.

Yagize ati “Sinkubeshye mpora nsaba Imana izankure ku nzoga ariko byaranze burundu kuko buri gihe uko nzinyweye ngasinda nshiduka natwaye inda mu buryo ntagambiriye.”

Yongeyeho ko ababazwa cyane n’uburyo mu bana batanu yabyaye nta n’umwe azi se.

Ati “Abana banjye ni bo bagiye gutuma ndeka uburaya n’inzoga kuko mbabazwa cyane n’iyo buri umwe ambajije amazina ya se akanyobera.”

Uyu mugore uvuka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo yifuza guhagarika uburaya n’inzoga avuga ko yipimishirije ubwandu bw’agakoko gatera Sida agasanga ari muzima.

Ati “Sinzibagirwa uburyo najyaga kumenya ko ntwite hashize igihe kubera ubuzima bubi nari mbayemo.”

Yasabye abakobwa bagenzi be kwirinda kunywa inzoga nyinshi ngo kuko ari kimwe mu bibashora mu busambanyi cyane cyane ko na we ari zo zatumye abyara abana batanu mu myaka irindwi.

Yabyaye abana batanu ku bagabo batandukanye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved