00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Umusaza yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’amayobera

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Umusaza wo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yatawe muri yombi na Polisi nyuma y’aho afashwe n’abacuruzi bo mu isoko ryo mu Miduha yari amaze gutuburira akabiba amwe mu mafaranga bari bakoreye.

Ahagana saa saba n’igice zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021, nibwo uyu musaza yatawe muri yombi na Polisi ikorera kuri Sitasiyo ya Nyamirambo nyuma yo gusanga abacuruzi bamwicaje hasi barimo kumushinja kubatwara amafaranga yabo.

Abaturage n’abacuruzi bo mu Miduha bavuze ko uyu musaza yakundaga kuza akabasaba ibyo ashaka kugura aberetse inoti ya 2000Frw noneho bakabimuha ariko ntayabishyure ndetse ntibanamenye uburyo yakoresheje kugira ngo abahuguze ku buryo hari n’abakeka ko akoresha amarozi.

Bemeza ko yatawe muri yombi amaze kubikora ku bacuruzi bane.

Umwe muri aba bacuruzi witwa Bizimana Innocent yagize ati “ Uyu musaza yinjiye mu iduka yaka inusu y’usukari afata inoti y’ibihumbi bibiri ayitunga umucuruzi mu maso undi amugarurira 1500 ahita agenda ariko kuko bwari ubwa kabiri ahaje undi muntu yahise abwira uwo mucuruzi ngo buriya uriya musaza ntabwo agutuburiye? nibwo yarebye asanga atamwishyuye.”

Yakomeje avuga ko uyu musaza bahise bamukurikira basanga amaze kugura ibindi bintu ku wundi mucuruzi na bwo yari agiye atamwishyuye.

Yavuze ko bakeka ko akoresha izindi mbaraga bitewe n’uburyo asohoka mu maduka atishyuye kandi banyirayo ntibapfe kubimenya.

“Ubwo bamukurikiye basanga n’ahandi yerekanye ya noti asohoka atabishyuye nibwo bamufashe hahita haza n’abandi bagore bavuga ko ari ko yabibye ejo muri ubwo buryo.”

Umuyobozi w’isoko ryo mu Miduha Nyabyenda Ephrem, na we yyemeje ko uyu musaza yafashwe amaze gutuburira abacuruzi ndetse ko atari ubwa mbere yari abikoze.

Ati “ Nsanze abacuruzi barimo kumwirukaho n’abagore babiri bandi baje bavuga ko yatuburiye ejo; yaje mu biro by’isoko dusanga ni uw’i Rulindo kuri Base ariko aduhisha aho atuye.”

Abacuruzi bo mu Miduha bavuze ko uyu musaza yabibaga mu buryo nabo batabasha gusobanukirwa ibizwi nko gutubura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .