Nyamirambo: Umukobwa yabuze amafaranga yo kwishyura umumotari amuvanamo inkweto

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Umukobwa utuye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge utunzwe no kwicuruza, yateze moto abura amafaranga yo kwishyura umumotari, bimuviramo gukurwamo inkweto mu ruhame.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2018 nibwo uyu mukobwa bivugwa ko yari yanasinze yashungerewe ahitwa kuri 40 i Nyamirambo, nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura umumotari.

Abamubonye bavuze ko yasuye umuhungu ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo bagasangira inzoga bakanaryamana, yajya gutaha ntamuhe amafaranga ku buryo yabuze ayo yishyura moto yateze.

Bageze i Nyamirambo, umumotari yavuze ko uyu mukobwa ari umutekamitwe ahita afatira inkweto yari yambaye. Bivugwa ko yagombaga kumwishyura 800 Frw.

Gusa icyatangaje benshi ni uko ubwo yakurwagamo inkweto, uwo mukobwa yashatse no gukuramo ipantalo ngo nayo ayihe uwo mumotari.

Uwitwa Byukusenge Emmanuel wari uhari agize ati “Twatangajwe n’uburyo bamukuyemo inkweto noneho agashaka no kwambura ipantalo ngo nayo ayitange ngo asigare yambaye ubusa.”

Abari bamushungereye ngo nibo bahise bitambika bamubuza kwiyambura imyenda.

Umumotari wari umutwaye, we avuga ko yabikoze kugira ngo ataviramo aho.

Yabwiye uwo mukobwa ati “Ndazitwaye nimbona uzazigura nzazigurisha kuko sinakwemera ko mpomba lisansi nakoresheje mva Kacyiru kuko si ubwa mbere abantu b’i Nyamirambo bashaka ko mbatwarira ubuntu.”

Si ubwa mbere hagaragaye cyangwa humvikanye ingeso y’abantu batega moto bagera iyo bajya bagashaka kugenda batishyuye, ku buryo ibi byatumye hari n’abo abamotari bishyuza mbere bitewe n’aho bagiye.

Aho uyu mukobwa bamwamburiye inkweto
Uyu mukobwa bamwambuye inkweto abuze amafaranga yo kwishyura umumotari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza