Nyamirambo: Barinubira ko udukingirizo tw’ubuntu bahabwa ari iyanga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Ugushyingo 2017 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho mu duce tuzwi ko twiganjemo uburaya muri Kigali hashyizwemo utuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu mu kurwanya ikwirakwiza ry’agakoko gatera SIDA, bamwe mu batuye muri Nyamirambo, Rwezamenyo, Nyakabanda na Gitega barinubira umubare w’utwo bagenerwa bavuga ko tadahwanye n’inshuro bakora imibonano mpuzabitsina ku munsi.

Abagana akazu gatanga udukingirizo tw’ubuntu gaherereye i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo bahabwa agapaki kamwe ku munsi karimo udukingirizo tune.

Bizagwira Hussein utuye mu Kagari ka Rwezamenyo ya mbere mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “ Twe biratubangamira cyane rwose kuduha agapaki kamwe kubera ko abantu bose ntibateye kimwe. Hari n’abashobora gukora imibonano inshuro zirenze enye ku munsi.”

Mutesi Salama wicururiza i Matimba na we yemeza ko we na bagenzi be babangamiwe n’agapaki kamwe bahabwa.

Yagize ati “Biratubangamiye cyane ahubwo mwe nk’abanyamakuru nimudukorere ubuvugizi kubera ko udukingirizo dusigaye tutubana duke kuko hari n’umugabo umwe uza agahita akoresha ako gapaki kose kagashira.”

Yakomeje agira ati “Nonese wowe urumva tugushiranye uri kumwe n’umukiliya wabona umwanya wo kwambara ngo ujye kugura akandi? Ko ari utw’ubuntu kandi utu tuzu tukaba ari cyo twashyiriweho baba batutwimira iki?”

Ukuriye utuzu dukwirakwiza udukingirizo mu Mujyi wa Kigali, Bigirimana Célestin avuga ko bahisemo kujya batanga agapaki kamwe bitewe n’uko hari bamwe muri bo bahitaga batujyana mu mahoteli kutugurisha.

Yagize ati “Udukingirizo tune ntabwo ari duke kuk imibonano si ibintu umuntu akora buri mwanya. Uretse ko batajya babaha agapaki kamwe gusa kuko uturangije agaruka bakamuha akandi kuko ku munsi umuntu yemerewe kuza nk’inshuro eshanu.”

Bigirimana yavuze ko ari we wafashe icyemezo cy’uko buri muntu azajya ahabwa agapaki kamwe karimo udukingirizo tune ku munsi nyuma y’uko amenye amakuru y’uko hari abadufataga ari twinshi bagahita bajya kutugurisha mu mahoteli n’inzu zicumbikira abantu.

Bigirimana aherutse gutangaza ko akazu k’i Matimba gatanga udukingirizo turi hagati ya 600 na 800 ku munsi.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu 2014 bwagaragaje ko mu baturage mu 16,763 batuye mu Murenge wa Rwezamenyo, 8% muri bo banduye virusi itera SIDA mu gihe ubwandu mu gihugu hose buri kuri 3 %.

Abahabwa udukingirizo ku kazu gaherereye i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo bagaragaza ko ari duke cyane
Akazu k'i Matimba gatanga udukingirizo turenga 600 ku munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza