Nta mbwa yo mu Burusiya yemerewe kumoka mu masaha y’ijoro

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 30 Nzeri 2017 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Mu Mujyi wa Siberia uri mu ituwe cyane mu Burusiya, abadepite batoye itegeko rihana abantu batunze imbwa mu gihe zizajya zimoka mu ijoro kuko bibangamira abaturage.

Aba badepite bavuguruye itegeko ribuza urusaku ryari risanzweho, by’umwihariko bongeramo ingingo ivuga ko imbwa n’injangwe bigomba guceceka kuva saa yine z’ijoro kugeza saa moya za mu gitondo mu minsi y’akazi no kuva saa yine z’ijoro kugeza saa tatu z’igitondo mu mpera z’icyumweru (weekend).

Iri tegeko risaba abantu bose boroye ayo matungo yo mu rugo kuyitaho cyane kuko urusaku rwayo rubangamira ituze rya rubanda, ariko Yevgeny Smyshlaev wanditse iri tegeko atangaza ko uretse kumoka; kubwejagura no kurira kw’izi mbwa n’injangwe byo byemewe.

Ibihano birateganyijwe ku bantu batazubahiriza iri tegeko, gusa bizajya bigendana n’urwego bariho. Ku muturage usanzwe wishe iri tegeko, azajya acibwa amande angana n’amadolari ya Amerika 51.72; umuyobozi acibwe amadolari 86.20 na ho abanyamategeko bo bacibwe amadolari 172.37.

Ibinyamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bari kureba uburyo ibi bihano byajyaho no ku masaha ya saa saba kugera saa munani z’amanywa mu gihe ubusanzwe abantu baba bafata ifunguro.

Perezida w’u Burusiya Vladmir Puttin azwiho gukunda imbwa cyane zikaba zinakunze gutera abantu ubwoba kubera ukuntu ziba zingana. Uretse iyakanze abanyamakuru, hari iyakanze Chancelier w’u Budage, Angela Merkel, mu 2007.

Merkel azwiho gutinya imbwa cyane kuva yamuruma mu 1995, ariko ntibyabujije Vladmir Puttin kumuha impano yayo mu mwaka wa 2006.

Putin azwiho gukunda imbwa ku kigero cyo hejuru
Mu 2007, ubwo Merkel yasuraga u Burusiya akakirwa na Putin mu Mujyi wa Sochi, yakanzwe n’imbwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza