Nouvelle-Zélande irambiwe kutagaragara ku makarita y’Isi igiye kwikorera iyayo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 Ukwakira 2018 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe Nouvelle-Zélande yibagirana ku makarita menshi y’Isi, guverinoma y’iki gihugu yafashe umwanzuro wo gukora ikarita yihariye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Minisitiri w’Intebe, Jacinda Ardern yatangije ubukangurambaga bugamije guteza ubukerarugendo bwiswe #getNZonthemap.

Ni nyuma y’uko abaturage ba Nouvelle-Zélande izwiho ubwiza karemano, na filime nyinshi zakunzwe nka "Seigneur des anneaux", yagiye yibagirana ku makarita y’Isi.

Mu mashusho yashyizwe hanze ku wa Gatanu, Minisitiri Ardern ari kumwe n’umunyarwenya Rhys Darby, bagerageje gucukumbura impamvu iki gihugu cyagiye kibagirana ndetse banitabaza Peter Jackson watunganyije filime "Seigneur des anneaux".

Mu gutebya kwinshi Darby yashyize mu majwi umuhanzi w’icyamamare Ed Sheeran ukomoka mu Bwongereza, avuga ko ari we ubitera kuko ashaka kwiharira Nouvelle-Zélande wenyine.

Ati “Aradukunda cyane, ashaka ubwenegihugu, ariko yifuza ko kiba igihugu cye wenyine rero niyo mpamvu yadukuye ku makarita yose y’Isi.”

7Sur7 ivuga ko mu makarita yasohotse atariho iki gihugu harimo ayakozwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na BBC.

Mu kugaragaza ko batishimiye kwibagirana, abaturage ba Nouvelle-Zélande bakoze urubuga kuri Reddit rwitwa ‘Maps without NZ’, aho banyura basangira amakuru ku byiza bitatse igihugu cyabo.

Guverinoma yanashyizeho urubuga 404, aho iyo urufunguye bakubwira ko paji ifite ikibazo bakakwereka ikarita itagira Nouvelle-Zélande.

Hari ibigo bimwe na bimwe byagiye bikora amakarita bikibagirwa gushyiraho iki gihugu
Iki kirango cya Loni nacyo nticyarimo Nouvelle-Zélande
Ikarita y'Isi yuzuye iriho na Nouvelle-Zélande


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza