Nomophobia, indwara y’ikinyejana yibasiye benshi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Kamena 2019 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Byashoboka ko umunsi umwe wigeze gutegekwa gusiga telefone runaka wenda ugiye mu nama, ku ishuri cyangwa se ahandi. Buranashoboka ko wenda byakubayeho wayibagiwe.

Niba byarakubayeho umujinya ukakwica, ukumva wabuze amahoro ndetse ukumva ntawe ushaka kuvugisha, umutwe ukakurya ukabura epfo na ruguru witonde, Nomophobia ishobora kuba yarakugezemo.

Wakongera ukanibaza, ese ujya ugera mu rugo ukabanza gucomeka telefone yawe mbere yo gukora ikindi icyo aricyo cyose? Ujya ubyuka mu ijoro hagati ugakoresha telefone? Ubura amahoro iyo telefone yawe igiye gushiramo umuriro? Naho se iyo nta mafaranga ufite muri telefone yawe wumva umeze gute?

Ikinyamakuru, Sha Magazine kivuga ko Nomophobia ari indwara y’ubwoba bwo kubaho udafite telefone yawe. Iri jambo ni igiteranyo cy’amagambo ane y’Icyongereza no-mobile-phone-phobia (Ubwoba bwo kubaho udafite telefone).

Uku kutabasha gukoresha telefone ngendanwa bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo kubura umuriro, kuba nta mafaranga ufitemo yo guhamagara cyangwa gukoresha internet, kuba aho uri amategeko yaho atabikwemerera n’ibindi.

Ikizakubwira ko uyirwaye, umunsi uzaba udafite telefone yawe, yashizemo umuriro cyangwa nta mafaranga yo guhamagara na Internet ufite, ukisanga warakaye, umutima utera cyane, byagucanze, uribwa mu nda n’umutwe, kwigunga no kubihirwa n’ibyo urimo.

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza mu 2012, bugaragaza ko 66 % by’abakoresha telefone babajijwe bafite indwara ya nomophobia.

Uburyo bwiza bwo kwirinda iyi ndwara ni ukugerageza kwirinda kuba imbata ya telefone yawe. Ibi ushobora kubikora wishyiriraho amasaha uzajya ukoresha telefone no gufunga internet igihe utayikeneye cyane.

Nomophobia ni indwara y’ubwoba bwo kubaho udafite telefone yaw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza