Nigeria: Umusenateri yarwaniye n’umugore mu iduka ry’ibikinisho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Umusenateri wo muri Nigeria warwaniye n’umugore mu iduka ricuruza ibikinisho byifahishwa mu mibonano mpuzabitsina yagejejwe imbere y’urukiko.

Senateri Elisha Abbo yagaragajwe n’amashusho yafashwe na camera zo muri iryo duka, aho agaragara akubita umugore. Ayo mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uwo musenateri yabwiye BBC ko amashusho yasakaye ari aye koko gusa akavuga ko hari ibice bakuyemo bigaragaza ko uwo mugore ari we wabanje kumukubita.

Komiseri wa Polisi mu Mujyi wa Abuja yemeje ko Senateri Abbo yagejejwe mu rukiko ariko yirinda kuvuga icyaha akurikiranyweho.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize Senateri Abbo yararize ubwo yasabaga imbabazi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Hari hashize umunsi Polisi itangaje ko yatangiye iperereza.

Yavuze ko ibyagaragaye akubita uwo mugore bidakuyeho ko ari umuturage ufite imyitwarire myiza muri rubanda.

Ntabwo haramenyekana icyatumye uwo musenateri arwana n’uwo mugore.
Ibinyamakuru byo muri Nigeria byatangaje ko uwo musenateri yafunzwe ku wa Kane w’icyumweru gishize, agafungurwa by’agateganyo ku wa Gatanu.

Senateri Elisha Abbo yavuze ko ibyagaragaye akubita uwo mugore bidakuyeho ko ari umuturage ufite imyitwarire myiza muri rubanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza