00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iyihe mpamvu yihishe inyuma y’umubano udasanzwe w’abagore bakuze n’abasore muri iki gihe?

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Si ubwa mbere mu matwi yawe waba wumvise ‘sugar mummy’, izina risobanura ‘abagore bakize batanga ubutunzi bwabo ku buntu ariko babugenera abasore bakiri bato’ bagamije kubagira inshuti.

Ibi byakajije umurego muri iyi minsi, aho usanga bene aba bagore bakuze bafite umubano wihariye n’abasore, utavugwaho rumwe mu muryango nyarwanda.

Bamwe bavuga ko kuba umusore n’umubyeyi bakabaye bagirana ubushuti bushingiye ku mpanuro nziza ariko iyo bubaye ubuganisha ku ngeso mbi biba ari amahano.

Ubonye umugore ukuze n’umusore atekereza ko bari mu rukundo nyamara usanga bose bafite inyungu bwite bakurikiranye muri uyu mubano.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko uyu mubano uganisha ahanini ku busambanyi ushingiye ku kutumvikana kuba mu miryango ndetso no gushaka gukira vuba k’urubyiruko.

Umwe mu basore wigeze guteretwa n’umugore wamukoreshaga, Kayitsinga Fred, yavuze ko abagore bashyize imbaraga mu gutereta abana b’abasore bashaka ko bazajya babakorera ibyo abagabo babo batabakorera.

Ati “Abagore bakuze basigaye batereta no kurenza abagabo, kuko usanga amaranye n’umugabo igihe wenda yaranashaje atakibasha gutera akabariro cyane, wa mugore akajya kugashakira mu bana.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo bagere ku byo bashaka bashukisha abasore amafaranga n’ibindi bintu badafite akaba ari byo bibararura.

Ati “Ubushomeri bwishe urubyiruko, abagore bakuze bajya mu basore baba bafite ifaranga. Umusore wabuze ayo kwishyura inzu, akamuha imodoka byose arabikora nta cyamubuza kugukorera ibyo ushaka.”

Ku ruhande rw’abagabo, Munyankindi Daniel, we avuga ko haba harimo kutanyurwa n’ibyo batabona cyane mu mibonano mpuzabitsina bigatuma basanga abasore.

Ati “Ubundi iyo mumaze gukura muba mufite inshingano nyinshi, muba mugomba gutunga urugo no kurera abana, iyo mu rugo hari uhuze cyane bituma wa wundi ajya gushaka ahandi akemurira ibibazo. Nibwo niba utaha bwije ntimutere akabariro abyuka akareba wa mushoferi cyangwa undi umuri hafi.”

Nubwo abagore babashinja gushora abasore mu ngeso mbi bo bavuga ko n’abasore batoroshye kandi ko ahanini babijyamo babitewe n’abagabo babo.

Uwamuruta Esperance, yavuze ko usanga abasore bashaka gukira vuba bakajya kwendereza abagore, byahuza n’ibibazo afite iwe mu rugo bigatuma bagirana umubano udasanzwe.

Ati “Umusore abona nk’umugore bakorana cyangwa baziranye afite utubazo two mu rugo, agatangira kumwiyegereza akamusohokana bimwe umugabo atamuha byose akabimuha, umugore na we akazana amafaranga bakayasangira.”

“Kandi ibyo byose biba byaturutse ku bagabo kuko na bo basigaye bigira mu nkumi twe tugasigara mu rugo twigunze, wabona wa musore ugukura mu bwigunge nawe ukamukomeza. Nizo za ngo umugore aca hirya n’umugabo agaca hino.”

Umubano w’abagore bakuze n’abasore bato akenshi usiga amakimbirane mu ngo kuko usanga uganisha ku kuryamana, iyo bitahuwe ibyari ibyishimo bihinduka amarira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .