00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni gute wamenya umugabo ugukunda by’ukuri?

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu bibazo bikomerera buri muntu wifuza kwinjira mu rukundo na mugenzi we, kimwe n’abarumazemo igihe gito, ni ukumenya niba umuntu muri kumwe agukunda by’ukuri, mu gihe nawe waba umukunda bitaryarya.

Ibi biterwa n’uko muri iyi minsi abantu benshi bazi kubeshya, ku buryo umuntu akureba mu maso akakubwira uburyo urukundo agufitiye atabona aho arukwiza, kandi nyamara izindi nyungu, ku buryo kuba umuntu yakubwirana amarira mu maso atari byo bisobanura ko yakwihebeye.

Niba uri umukobwa dore ibimenyetso birindwi byakwereka ko umugabo muri kumwe agukunda by’ukuri nk’uko tubikesha urubuga pulse.com, rumenyerewe ku izina rya Pulse Ghana.

Uzahora muri gahunda ze

Umugabo ugukunda by’ukuri, uzamubwirwa n’umwanya uzumva ufite mu mishinga y’ubuzima bwe. Umuntu utazakwicaza ko muganire ku bihe biri imbere, mwungurane ibitekerezo by’uko mwifuza kuzatwara ubuzima bwanyu, ni ngombwa kumugenzura cyane kuko hari ubwo aba agushakaho inyungu z’umwanya muto ariko atagutekerezaho by’igihe kirekire.

Umuntu ugukunda nyabyo yifuza ko muzahorana, ku buryo mu biganiro n’indi mishinga agushyiramo, ibyerekana ko aba agutekerezaho cyane akanaguha agaciro.

Ntazatuma useba

Umugabo ugukunda by’ukuri azakora uko ashoboye yirinde ko isura yawe yakwandura muri rubanda cyangwa se ngo bagufate ukundi.

Naba akwitaho anagukunda byuzuye, ntazemera ko wiyandarika mu buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma abantu bakwambura agaciro baguhaga, ndetse azanahora yiteguye kukurwanirira no gukesha isura yawe ahantu hose yasanga bagerageza kuguharabika.

Ntazigera akwemerera kwitesha agaciro

Umuhungu cyangwa umugabo ugukunda azahora iteka akwitayeho ndetse ntazigera akwemerera kwiyumva nk’umuntu uciriritse. Zimwe mu nshingano z’umugabo kuri wowe, ni ukugukomeza no kurinda ko ubuzima bwawe bw’imitekerereze bwahura n’ikibazo akagufasha guhora umeze neza.

Ntazaguca ku muryango wawe ku bwe

Umuryango ni uw’agaciro mu buzima bw’umuntu wese kuko ari wo ugena inkomoko ye. Umukunzi ugukunda by’ukuri rero ntazaguca ku muryango wawe by’umwihariko abo ukunda kandi ukunze guhorana na bo, ahubwo azamenya ko wowe n’abo bantu mukwiye guhora mufite ikibahuza.

Ntazatuma umurwanira n’abandi

Umugabo ugukunda by’ukuri, azashyira abandi bagore mu mwanya bakwiye kuba barimo, ntazatuma ujya mu mwanya wo kumurwanira na bo. Azakora ibishoboka byose kugira ngo ubone ko ari wowe wa mbere mu buzima bwe ndetse anatume bigaragarira abandi bose.

Azagufasha kugera ku nzozi zawe

Umuntu wese agira inzozi kandi aterwa umunezero no kubona azikabya. Umukunzi w’ukuri rero azafata iya mbere mu kugufasha kugera ku nzozi zawe. Niba agukunda byuzuye, ntazaguca intege cyangwa ngo agusabe kurekura ngo wibagirwe imigambi n’intego zawe wahoraga urota kuzashyira mu bikorwa.

Ntazemera ko ujya kuryama urakaye

Mu buzima bwa buri munsi birashoboka ko umuntu yahura n’impamvu zituma ababara cyangwa akagira uburakari. Biranashoboka ko abakundana bagira ibyo batumvikanaho bakagongana bikaba byateza uburakari ku ruhande rumwe cyangwa urundi.

Umugabo ugukunda mu gihe nk’iki, azakora uko ashoboye kose ku buryo utageza igihe cyo kujya kuryama ukirakaye. Azakora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo gihari gikemuke mbere y’uko igihe cyo kuryama kigera.

Umusore ugukunda azaharanira kugutera umunezero

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .