00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhire yasezeranye mu mategeko n’umukobwa wamuhaye impyiko

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Kanama 2021 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Muhire Jean Claude, ni umusore w’imyaka 30 wo mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, wigeze kurwara impyiko nyuma akagira amahirwe akomeye yo kuyihabwa n’umukobwa bakundanaga witwa Ingabire Uwera Marie Reine baririmbanaga muri Chorale de Paix ikorera muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero Cyahafi.

Inkuru y’uyu musore yavugishije benshi nyuma y’aho uyu musore yari arwaye impyiko ari muri CHUK akanyura mu itangazamakuru asaba ubufasha kugira ngo yivuze ariko umukunzi we akaba ari we wemera kumuha imyiko imwe nyuma y’aho abaganga basanze bahuje ibisabwa byose kugira ngo abe yayimuha.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, nibwo Muhire na Ingabire Uwase, basezeraniye imbere y’amategeko kuzabana nk’umugore n’umugabo mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

Mu kiganiro Muhire yagiranye na IGIHE yavuze ko yamenyanye n’uyu mukobwa mu 2012 ubwo baririmbanaga muri Chorale de Paix. Ati “ Twamenyanye mu 2012 dukundana byeruye mu 2015”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gukundana n’uwo mukobwa yaje kurwara impyiko ariheba ku buryo yari azi ko zigiye kumwica ariko umukunzi we yemera kumuha imwe.

Muhire yavuze ko igikorwa cyo kumuha impyiko bagikoreye mu Misiri nyuma bagaruka mu Rwanda noneho bemeranya kuzabana nk’umugore n’umugabo cyane ko ibyo yamukoreye yasanze nta wundi muntu wabikora.

Biteganyijwe ko Muhire n’umukunzi we bazasezerana imbere y’Imana mu Ukuboza 2021.

Ingabire Uwera Marie Reine yarahiriye kubera Muhire Jean Claude umugore
Muhire Jean Claude n'umukunzi we Ingabire Uwera Marie Reine basezeranye imbere y'amategeko
Byari ibyishimo kuri Marie Reine ugiye kubana n'umusore yakunze akiyemeza no kumuha impyiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .