00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gitabo gishya cya DC Comics, umuhungu wa Superman agaragara asomana n’umusore mugenzi we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

DC Comics yatangaje ko igiye gushyira hanze igice gishya cya Superman azagaragaramo akundana n’umuhungu mugenzi we. Iki gitabo gishya cyiswe “Superman: Son of Kal-El”.

Jon Kent, umuhungu wa Clark Kent na Lois Lane mu ruhererekane rw’ibitabo bya Superman, warazwe imbaraga za se mu gice gishya azajya mu rukundo n’umunyamakuru Jay Nakamua. Uyu akaba ari umuhungu mugenzi we.

Aba bombi bagaragara basomana mu gice gishya cya Superman kizajya hanze ku wa 9 Ugushyingo 2021.

Umwanditsi wa Superman, Tom Taylor, yabwiye The New York Times ko yishimiye ko uyu munsi Superman agiye kugaragara mu yindi sura nshya.

Yagize ati “Buri gihe navugaga ko buri wese akeneye intwari ndetse buri umwe akaba akwiriye kwibona muri izo ntwari zabo. Ubu ndashimira DC Comics ndetse na Warner Bros. Ikimenyetso cya Superman buri gihe kiba gihagarariye icyizere, ukuri n’ubutabera. Uyu munsi iki kimenyetso gihagarariye ikindi kintu kisumbuye kuri ibyo.”

Ibyiyumviro byo gutera akabariro bya Jon Kent ntabwo aricyo cyonyine cyavuguruwe bijyanye n’igihe. Mu gice gishya ‘Superman’ azakora imyigaragambyo yamagana iyimurwa ry’impunzi, ahagarika amasasu mu mashuri yisumbuye anagerageza kuzimya inkongi yateye ikibazo cy’ikirere.

Mu gitabo gishya cya DC Comics, umuhungu wa Superman agaragara asomana n’umusore mugenzi we. Kizajya hanze ku wa 9 Ugushyingo 2021
Igice gishya kizajya hanze mu Ugushyingo uyu mwaka
Superman azagaragara ari mu rukundo n'umusore mugenzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .