00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Bushinwa havumbuwe ubwoko bubiri bwa Dinosaur zirusha ubunini izabayeho zose

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 Kanama 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bemeje iby’ivumburwa ry’ubwoko bubiri bwa dinosaur mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bushinwa aho bavuga ko ari bwo bwoko bwa mbere bw’izifite urutirigongo buvumbuwe muri ako gace ndetse zikaba ari nini cyane ku rugero rwa baleine, ifi nini yo mu nyanja ishobora gupima toni 200.

Kuva mu myaka ya vuba ishize, uduce two mu Majyaruguru y’u Bushinwa nka Xinjiang n’Ikibaya cya Turpan-Hami, ubushakashatsi bukomeje kuhavumbura ibisigaratongo bitandukanye birimo iby’ibikururanda binashobora kuguruka ‘pretosaurs’, ibihohori by’amagi ndetse n’ibisigazwa by’urutirigongo n’imbavu aho abashakashatsi bemeza ko ari ibya dinosaur.

Inkuru dukesha CNN, ivuga ko ubwo abashakashatsi bamaraga kuvumbura ubu bwoko bw’izi nyamaswa basanze nta bundi nkabwo bwari busanzwe buzwi mu bwavumbuwe mbere.

Mu buhanga bwabo babubatije izina rya “Hamiltitan xinjiangensis” na “Silutitan sinensis” cyangwa ‘Silu’ bagendeye ku gace bwavumbuwemo ndetse bakanongeraho umusuma ‘titan’ w’ijambo ry’Ikigiriki rivuga ikintu kinini cyane.

Izi dinosaur zo mu bwoko bwa Silutitan bavuga ko zashoboraga kugira uburebure bwa metero 20 naho ubwa Hamilititan bukagira izigera kuri metero 17 ari na cyo abashakashatsi bashingiyeho bavuga ko zari nini bagereranyije na ‘baleine’ zo zigira hagati ya metero 23 na 30 nk’uko babigaragaje mu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bushinwa cy’Ubumenyi n’Ingoro y’Igihugu Ndangamurage ya Brésil, bugatangazwa kuri uyu wa kane muri Scientific Reports.

Ibisigaratongo byabonetse, ubushakashatsi buvuga ko bimaze imyaka ibarirwa hagati ya miliyoni 120 na 130 ishize ndetse bikaba ari ibya dinosaur zo mu bwoko bwaryaga ibyatsi bitewe n’ijosi rirerire zabaga zifite ryazifashaga kurisha mu biti. Izi kandi ngo zikaba ari zo nyamaswa nini zabashije kugenda ku butaka kuko ubusanzwe inini kurusha izindi zihari ari izo mu mazi.

Mu Bushinwa havumbuwe ubwoko bubiri bwa Dinosaur zirusha ubunini izabayeho zose
Hamititan xinjiangensis (iumoso) na Silutitan sinensis (iburyo) zigaragazwa mu ishusho yakozwe n'umunyabugenzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .