00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Milk Crate, ‘Challenge’ ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Kanama 2021 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ku Isi yose ni ibicika ndetse abantu basetse batembagaye! Nta kindi cyabaye ahubwo ni ‘challenge’ idasanzwe yataziriwe akazina ka #MilkCrateChallenge iri kwifashishwa na benshi bagapanga amakesi maze bakayurira.

Ni ‘challenge’ yafashe indi ntera biturutse ku rubuga rwa Tik Tok ruzwiho gushyirwaho ibintu bidasanzwe bifasha benshi kuruhuka mu mutwe no guseka.

Yatangiriye kuri Facebook muri uku kwezi ariko nyuma yaje kwamamara cyane kubera imbuga nka Tik Tok, Twitter na Instagram. Ndetse benshi bakomeje kuyoboka kuko amashusho yagiye ayikorwaho nibura kuri nko kuri buri hashtag ku mbuga zitandukanye afite amamiliyoni y’abamaze kumamaho akajisho.

Uko ikorwa, abantu bapanga amakesi mu buryo bujya gusa nk’aho ari ‘pyramid’ ubundi guhera hasi umuntu akagenda yurira mpaka ageze hejuru, ndetse akongera akamanuka.

Ariko n’ubwo ari uko bikorwa ababikora benshi urugendo rwabo rukarangira neza ni mbarwa kuko hari abahanuka ntaho baragera, abandi baba bazi ko barangije bajya kururuka bagahita bikubita hasi mu buryo bubatunguye.

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bamwe iyo baguye bari muri iyi challenge, usanga babanza intugu, umutwe, imbavu cyangwa ibindi bice by’umubiri bishobora kwangirika vuba cyane.

-  Abantu bari gukora ibi nk’aho bafite ubwishingizi budasanzwe!

Umwe mu bakoresha Twitter witwa Mike yanditse kuri uru rubuga agaragaza ko abantu bari kwishora muri iyi ‘challenge’ nk’aho bafite ubwingizi bwiza cyane kurusha abandi.

Yashyizeho amashusho y’umugabo wurira amakesi apanze ariko yageramo agahanuka akabanza umugongo ku ikese imwe ubundi agahita agwa hasi abanje umwe arangije. Yagize ati “Abantu bari gukora bino bintu nk’aho bafite ubwishingizi bwiza kurusha abandi.”

Inzobere mu buvuzi yavuze ko hari abantu bari kwishora muri iyi ‘challenge’ kandi ishobora kubagiraho ingaruka zikomeye cyane.

Dr. Shawn Anthony w’inzobere mu bijyanye no kubaga ukorera mu Bitaro bya Mount Sinai muri New York muri Amerika yavuze ko abantu bakwiriye kwitwararika.

Ati “Milk Crate Challenge ni mbi cyane. Turi kubona abantu bavunitse ingingo bayirimo. Aba bavunitse barimo abangiritse mu mbavu, intugu n’izindi ngaruka mbi zayitiritseho.”

N’ubwo bimeze gutyo ariko abantu bakomeje kuyikora ndetse hari umugore watangaje benshi ubwo yuriraga amakaziye yambaye inkweto ndende zizwi nka ‘High heels’ akayamanukaho nta kintu na kimwe abaye ndetse benshi bahise bemeza ko ari we watsinze muri iyi ‘challenge’.

-  Urwenya ni rwose ku bakoresha imbuga nkoranyambaga

Crate Challenge ikomeje kuvugisha benshi ku buryo bamwe bari kuvuga ko abaganga bahuye n’ibibazo kuko bari basanzwe bari guhangana n’abarwayi ba COVID-19 none hakaba hiyongereyeho abantu bari kuvunikira muri iyi challenge.

Bamwe ariko bakomeje no kuyifashisha batera inzenya bagaragaza ko ibyayo bitoroshye. Hari nk’uwitwa Nass, yanditse ati “Ndi kureba zino milk crate challenges bikanyibutsa ukuntu iyo nkundanye n’umuntu bitangira, byagera ahantu heza bigatangira kudigadiga.”

Undi we yanditse avuga ko iyi ‘challenge’ iri kumwibutsa ukuntu yatangiye umwaka nyuma bikaza guhinduka ibibazo kuri we.

Milk Crate ni 'challenge' igezweho cyane iri kuvugisha benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .