00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya uburyo bwitwa ’gisirikare’ bwagufasha gusinzira bitarenze iminota ibiri

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Hari abantu bagorwa no kubona ibitotsi iyo bakigera mu buriri ugasanga bibatwara iminota irenga 30 no hejuru yayo, kugira ngo babashe gusinzira. Hari uburyo buzwi nka ‘gisirikare’ bunifashishwa n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bufasha umuntu gusinzira mu minota ibiri yonyine.

Indwara yo kubura ibitotsi izwi nka ‘insomnia’ ikunda kubangamira abantu cyane iyo bageze mu buriri, aho usanga umuntu ashobora guhita atangira gutekereza ibintu byamubayeho uwo munsi cyangwa ibyamubayeho mu myaka 10 ishize, bikarangira abuze ibitotsi bukamukeraho, kabone n’ubwo yaba afite umunariro.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’u Bwongereza cyita ku Buzima bwo mu Mutwe, bwagaragaje ko abantu benshi bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi kugeza ubwo nk’abagore 38% ari bo bonyine babasha gusinzira neza n’aho abagabo 39% ugasanga babangamiwe n’iyi ndwara yo kubura ibitotsi.

Ikibazo cyo kudasinzira mu ijoro kandi gishobora guterwa n’ibibazo by’imihangayiko, aho umuntu usanga atahaye umwanya ubwonko bwe kugira ngo bwisuganye businzire, bitewe n’uko yakomeje gutekereza ku bibazo afite bikarangira abuze ibitotsi burundu cyangwa yabibona bikaza bitinze cyane ku buryo adasinzira igihe gihagije, bikarangira ubwonko bwe bubimenyereye.

Mu gitabo ‘Relax and Win : Championship Performance’ cyanditswe na Lloyd Bud Winter, aho yigishaga abantu uburyo bwo gukora imyitozo ngororamubiri, kugabanya imvune no kwiga gufata akaruhuko, asobanuramo ukuntu ubu buryo bwo gusinzira bwa ‘gisirikare’ bwavumbuwe n’abasirikare bakuru, mu gushakira igisubizo ibibazo by’abasirikare babaga bafite umunaniro ukabije kubera kwirirwa mu rugamba, kandi n’ubundi bakeneye kuruhuka vuba kugira ngo baze kongera kuramukira mu rundi rugamba.

Sea King Bo, ukora mu Ishami Rishinzwe Kuzimya Inkongi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ikintu kimwe igisirikare cyanyigishije, ni uburyo bwo gusinzira ahantu aho ari ho hose n’igihe icyo ari cyo cyose.”

Iby’ingenzi byo kwitaho mu gihe wifuza gusinzira vuba nk’uko bigaragazwa na Lloyd, umuntu agomba koroshya imikaya ye yo mu maso, ururimi, urwasaya n’imikaya ikikije amaso nyirizina. Umuntu wifuza gusinzira vuba kandi agomba kumanura ibitugu bye agasa n’ubirekuye bikamanuka ku rugero rwa nyuma bibasha kugeraho, kandi ibyo bikajyana n’amaboko ye.

Ni ngombwa kandi koroshya igituza, ukarambya amaguru yawe ndetse uyu mwitozo wose ukawukora igihe cy’ibyumweru bitandatu, aho nyuma yaho umuntu aba afite ubushobozi bwo gusinzira vuba ku kigero cya 96% ugereranyije na mbere.

Uburyo bwa gisirikare bwagufasha gusinzira mu gihe kitageze ku minota ibiri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .