00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya inshuro ibiryamirwa bikwiye kumeswa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Uburiri ni ahantu hafasha umuntu kuruhuka yaba asinziriye cyangwa ari maso ariko kandi ni na hamwe mu ndiri y’udukoko na virus bishobora gutera indwara ndetse bikororoka vuba.

Uruhurirane rw’ibyuya, amacandwe, imvuvu n’ibindi bisohoka mu mubiri igihe umuntu aryamye, bikurura mikorobe n’utundi dukoko dutera indwara mu buriri hakaba ari ahantu heza ho kororokera.

Iyi ni yo mpamvu ikwiriye gutuma umuntu asobanukirwa inshuro akwiriye kumesa ibyo aryamaho n’ibyo yiyorosa agakomeza kugira ubuzima buzira umuze.

Ubushakashatsi bwasohowe mu Ukuboza 2013 n’Ikigo cyitwa ‘Scientific Research Publishing’ bwakorewe ku bitanda byo mu bitaro bitandukanye, bwagaragaje ko ibitanda hafi ya byose bwakoreweho byari bibitse uruhuri rwa bacteries zitwa ‘Staphylococcus’ zishobora kwinjira mu mubiri w’umuntu zinyuze ahantu afite igisebe cyangwa mu matembabuzi.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko utu dukoko n’utundi, akenshi dukunze kuba mu misego. Harimo n’utuba dufite ubushobozi bwo guhangana n’imiti yica udukoko ku buryo igisubizo cyo kuturwanya ari ukumesa kenshi ibyo umuntu aryamamo kugira ngo tutabona ahantu heza ho kororokera.

Nk’uko inkuru dukesha CNN ibivuga, utu dukoko iyo tugeze mu mubiri w’umuntu, dushobora kumutera ibibazo mu myanya y’ubuhumekero, indwara zifata mu rwungano rw’inkari, guhitwa no kugira uburyaryate mu mubiri.

Abahanga mu by’ubuzima bakangurira cyane abantu kugira isuku mu buriri bwabo kuko ibyabonetse mu bitanda byo kwa muganga byaboneka n’ahandi kuko ari udukoko dushobora kwandura ndetse ubushakashatsi bukaba bwaranagaragaje ko kimwe cya gatatu cy’abantu babukoreweho basanzwemo utwo dukoko mu mubiri.

Inshuro umuntu akwiye kumesa ibiryamirwa

Hakurikijwe isuku ikwiriye ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa, umuntu yakagombye kubimesa cyangwa kubihindura buri munsi ariko kubera bigoye kubyubahiriza abantu bagirwa inama nibura ko mu gihe batabimeshe, bagerageza kubyanika buri munsi ahantu hafite ubushyuhe buhagije bugeze kure dogere Celsius 55º kugira ngo utwo dukoko dupfe.

Ikindi ni uko abantu bajya birinda guhita bongera ngo basase bakibyuka kuko aho babyutse haba hakeneye kugerwamo n’umwuka mwiza.

Abantu kandi bakwiriye kuzirikana isuku y’ibikoresho bishobora kubakururira udukoko dutera indwara birimo ibitambaro bihanaguza bavuye koga, gukora ku bintu byo mu bwiherero no mu bwogero, mu gikoni cyangwa se kugirana ubusabane bwinshi n’inyamaswa zo mu rugo nk’imbwa n’ipusi kuko bikuze kuba indiri y’utwo dukoko duto tutagaragarira ijisho.

Abahanga mu by’ubuzima kandi bavuga ko byaba byiza nibura buri cyumweru umuntu ameshe umwenda w’igodora aryamaho kuko bigoye kumesa matora nubwo na yo ishobora kuba ahantu hororokera ‘bactéries’ ndetse ntihagire uryama ku igodora imwe igihe cy’imyaka irenga 10.

Ikindi cyo kwitaho ni uguhindura utwenda tw’imisego nibura buri minsi ibiri cyangwa itatu, kumesa amashuka by’umwihariko ku bakunze kumara amasaha menshi baryamye, abarara bambaye ubusa n’ababira ibyuya byinshi.

Ni byiza kandi kubanza koga mbere yo kuryama, kwirinda kuryama ufite ubushyuhe bukabije bushobora gutuma ubira ibyuya, kubanza kwivanaho ‘makeup’ ku bakunda kubikoresha no kwirinda kwisiga amavuta mbere yo kuryama.

Mu biryamirwa ni hamwe mu hororokera udukoko dutera indwara, abahanga mu by'ubuzima batanga inama zo kumesa ibiryamirwa inshuro nyinshi zirenze uko abantu babitekereza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .