00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya ibibera mu bitaro by’amatungo aho usanga imbwa zarembye zashyizwemo selumu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 01:43
Yasuwe :
0 0

Bajya bavuga ngo umuntu ni inyamaswa nkuru, iruta izindi kuko izi ubwenge. Gusa nubwo ifite uwo mwihariko, ntibivuze ko izindi zo ari za nyakwipfira ku buryo we ashobora kurwara abamuri hafi bagakangarana hanyuma ngo izindi habeho guterera iyo. Si ko biri, uko arwarwa abaganga bagakorana, ni ko imbwa n’izindi nyamaswa zitagira ubwenge zitabwaho.

New vision Veterinary, ni ibitaro biherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, byagenewe kwakira amatungo atandukanye yaba agikanyakanya ashobora kuvurwa agasubizwa mu rugo ndetse n’ay’indembe amara igihe mu bitaro agasezererwa ari uko yorohewe.

Kimwe n’uko bigenda ku muntu ugiye kuvurirwa ku bitaro, itungo rirakirwa rigahabwa nimero, rigapimwa umuriro, rigasuzumwa rikavurwa rigacyurwa cyangwa rigahabwa ibitaro hashingiwe ku miterere y’ubuzima bwaryo.

Amatungo yakirwa muri ibi bitaro yiganjemo ingurube, intama, ihene, inka, inkwavu, imbwa, injangwe mu gihe hari asangwa aho yororerwa nk’indogobe n’amafarasi.

Habamo ububiko bw’inshinge, ubw’imiti n’ibikoresho byifashishwa mu kuvura aya matungo. Hari ayo biba ngombwa ko abagwa iyo yamaze gusuzumwa n’abaveterineri bakabyemeza maze akarazwa mu byumba byabugenewe bifite n’ibitanda araraho.

Kugira ngo itungo risuzumwe, igiciro kigenwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ariko hakaba hashingirwa ku buryo itungo ringana.

Ibi bitaro bikora iminsi irindwi kuri irindwi, amasaha 24 ku yandi bikaba bimaze imyaka isaga ibiri byakira amatungo arwaye.

Umuyobozi wungirije w’ibi bitaro Veterineri Christophe Ntakirutimana, yatangaje ko ibi bitaro bifite imwihariko w’uko aribyo bivura amatungo yose ndetse ko bafite irindi shami ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo rivura imbwa n’injangwa gusa.

Yemeza ko bavura indwara zose zibasira amatungo akanashimangira ko aborozi benshi batari bagira umuco wo kuvuzara amatungo yabo ku buryo hari n’ayo biviramo gupfa kuko batayavuje.

Ati “Urebye aborozi ntibari babigira umuco kuvuza amatungo kuko hari nubwo arwara bikayaviramo gupfa kuko batayavuje.”

Yongeyeho ko muri aka Karere ka Musanze, aborora imbwa n’injangwe badakunze kuzivuza cyane bitewe n’imyumvire ikiri hasi.

Ati “Aha kuvuza imbwa cyangwa injangwe abantu benshi ntabwo bari babyumva kuko hari n’uwumva amafaranga yakoresha azivuza akakubwira ko atayakaza avuza imbwa kandi iyo wayizanye kare irakira wayizana utinze igatinda gukira.”

Yongeyeho ko imbwa zikunze kurwara impiswi no kuruka aboneraho gusaba abatunze ayo matungo kujya bayavuza mu kwirinda ko arembera mu rugo kuko na bo ashobora kubanduza.

Ikindi ngo imbwa iyo irwaye igira ikinyabupfura cyane anasaba abatunze amatungo kujya bayavuza kugira ngo abahe umusaruro ndetse anashishikariza abatunze imbwa kujya bazikingiza ibisazi kuko iyo zirumye izindi zizanduza.

Mu rwego rwo kugabanya imbwa zidafite abazikurikirana hajya habaho ubukangurambaga bwo kuzica ariko kuko icyo gikorwa basanze kitubahiriza uburenganzira bw’amatungo, Ntakirutimana yavuze ko bahisemo kajya bagabanya umubare wazo bazikona cyangwa bazikuramo nyababyeyi.

Aho imbwa zisuzumirwa
Muri ibi bitaro aborozi b'inka bafite izirwaye barabigana
Hagaragaramo amatungo atandukanye
Intama n'ihene nabyo bivurirwamo
Imbwa irimo selumu nyuma yo gusanganwa indwara y'impiswi no kuruka
Ububiko bw'imiti y'amatungo
Agace Ibitaro by'Amatungo biherereyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .