00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masaka: Ibura ry’amazi ryababereye imbogamizi yo kubahiriza amabwiriza y’isuku

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, bavuga ko batewe impungenge no kutagira amazi by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 bisaba ko bakaraba intoki buri kanya ahahurira abantu benshi.

Abaganiriye na IGIHE, bemeza ko kutabona amazi mu buryo buhoraho byatumye ‘kandagira ukarabe’ zashyizwe ahahurira abantu benshi zihinduka nk’umurimbo.

Uwitwa Byiringiro Aimable wo mu Mudugudu wa Biryogo, yavuze ko amazi bayabona inshuro imwe mu cyumweru bikaba bibangamira ibikorwa by’isuku birimo no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Biryogo uri mu Kagari ka Cyimo mu Murenge wa Masaka, Niyonsaba Emmanuel, na we yemeza ko iki kibazo cy’amazi gihari aboneraho gusaba inzego zibifite mu nshingano kubafasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Masaka, Ramadhan Munyabugingo, yavuze ko ikibazo cy’amazi muri uyu Murenge kigiye gukemuka.

Ati " Ni byo hari ikibazo cy’ibura ry’amazi nk’uko babivuga ndetse ni imbogamizi cyane rwose muri iki gihe cya covid-19, gusa twakoze ubuvugizi none hari kubakwa ikigega cy’amazi kinini kizajya cyiyatanga muri uyu Murenge wose."

Munyabugingo yasabye abaturage kwihangana anashimangira ko mu gihe cya vuba iki kibazo cyo kubura amazi kizaba amateka muri uyu Murenge wa Masaka utuwe n’abasaga ibihumbi 54.

Ikibazo cy'ibura ry'amazi gituma kubahiriza amabwiriza y'isuku bigorana
'Kandagira Ukarabe' ahahurira abantu benshi usanga nta mazi azirangwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .