Mali: Imbeba yatumye urugendo rw’indege rusubikwa iminsi itatu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Kanama 2016 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Indege ya Air France yavaga muri Mali yerekeza mu Bufaransa yasubitse urugendo rwayo iminsi itatu kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma yo kuyisangamo imbeba hikangwako ishobora kuba yateza ibibazo byageza ku mpanuka.

Ubusanzwe ingendo z’indege zikunze gusubikwa kubera ikirere kitameze neza cyangwa ku bwo kwikanga ibitero by’iterabwoba, ariko noneho ingendo z’indege ya Air France yagombaga guhaguruka i Bamako muri Mali yerekeza i Paris mu Bufaransa zasubitswe ubugira gatatu kubera ko ibyuma byerekenye ko hari imbeba yagaragaye mu cyumba umupilote (Pilote) yicaramo.

Iyi ndege yagomba kwerekeza mu Bufaransa ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 26 Kanama 2016, ariko urwo rugendo rwaje gusubikwa kubera iyo mbeba.

RFI ivuga ko abagenzi b’indege AF373 yari yerekeje i Paris mu Bufaransa, bamaze amasaha menshi ahagenewe gutegerereza indege, ariko bikarangira uwo mugoroba ubuyobozi bwa Sosiyete Air France bubabwiye ko iyo ndege itagihagurutse bikanga ko iyo mbeba ishobora guteza ikibazo.

Impungenge zari zihari ni uko iyo mbeba yashoboraga kwangiza insinga zo mu ndege binyuze mu kuziguguna bikaba byateza impanuka.

Hakoreshejwe ubutumwa bugufi, abagenzi bose bari bategereje iyo ndege basabwe kugenda bakazagaruka umunsi ukurikiyeho (ku wa gatandatu) kugira ngo icyo kibazo kibanze gikemuke.

Nyuma yo gutegereza amasaha menshi, ku wa Gatandatu na bwo urugendo rwarasubitswe kubera ibibazo tekinike ariko ntawe uzi niba byarakomotse kuri iyo mbeba yabonywe muri iyo ndege.

Ku munsi wo ku Cyumweru na bwo urugendo ntirwakozwe kuko Air France yatangaje ko ibibazo bya tekinike bigikomeje, gusa ngo abagenzi bari kugenda n’iyo ndege bacumbikiwe mu mahoteli ndetse banitabwaho na sosiyete ya Air France.

Ubuyobozi bwa Air France ntibwatangaje niba iyo mbeba yarafashwe cyangwa yaravuyemo igahunga, gusa bwavuze ko itakiri mu ndege.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza