00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Londres: Hatangijwe akabari gategurira ibyo kunywa abakiliya n’imbwa zabo

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 20 Kanama 2021 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Akabari kitwa ‘After Bark’ gaherereye mu Murwa Mukuru w’u Bwongereza, Londres, gakomeje kuyobokwa na benshi kubera umwihariko gafite wo kuzimanira ibinyobwa biteguye neza abakiliya bako ariko ntikanibagirwe gutegura ameza imbwa z’abakiliya zifatiraho ibyo kunywa.

Inkuru dukesha La Presse mu mashusho no mu nyandiko, igaragaza urugwiro imbwa zakiranwamo muri ako kabari aho zitegurirwa ibirahuri byiza cyane bidatandukanye n’ibyo ba shebuja baba banyweramo.

Umwe mu bakiliya b’ako kabari witwa Rhema Moses yashimishijwe cyane n’uburyo bo ubwabo n’imbwa zabo bahabwa rugari muri ako kabari.

Ubwo yaganirizwaga na AFP yagize ati “Twagiye dusohokera ahantu hatandukanye ndetse banaha agaciro imbwa ariko nta na hamwe twari twarigeze kugera aho dushobora kurekura imbwa zacu zikajya aho zishaka mu bwisanzure.”

Jamie Swan ari na we nyiri ako kabari, akunda kugaragara kenshi ari we uri kwita no gutegurira imbwa z’abakiliya ibyo kunywa aho iyo amaze kubitegura abanza kuziha ibisuguti zikabona kujya ku meza aba yaziteguriyeho ibyo kunywa avuga ko biba bidasembuye kuko bikorwa hifashishijwe beteraves mbisi, karoti mbisi n’indi mizi y’ibiti bifite akamaro ku buzima bw’imbwa nk’uko bigafite ku muntu.

Swan avuga ko kandi yagize igitekerezo cyo gukora akabari nk’ako agamije gushyiraho ihuriro ry’abantu n’imbwa binyuze mu kunywa ariko kandi rikanaba ihuriro ryiza ryo guhwiturira abantu ibijyanye no kwita ku mbwa bazigirira isuku banazitoza amasomo atandukanye.

Ati “Ntabwo dushyira imbwa imbere ahubwo dushyira imbwa n’abantu ku rwego rumwe.”

Aka kabari kamaze igihe gito gatangiye imirimo yako, gafungura mu mugoroba wo ku wa Kane, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwibasira isi kuva mu mpera za 2019.

Abakiliya banyuranye bashimye igitekerezo cya Swan washyizeho ahantu heza imbwa zishobora guhurira n’izindi ariko kandi zikabasha no kuba zahura n’abandi bantu nyuma y’iminsi myinshi yari ishize hari ingamba zikakaye zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo.

Mu Kabari kitwa 'After Barks' mu Bwongereza, imbwa zakirwa ku meza zigahabwa icyo kunywa
Imbwa ziba ziri kumwe na ba shebuja mu kabari kandi na zo zikagenerwa ibiribwa n'ibinyobwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .