Kujya impaka n’umunyamategeko uba uje kwiyahura: Udushya mu kiganiro cya Evode na Depite Habineza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode na Depite Habineza Frank, bahuriye mu kiganiro Imboni Musesenguzi cya Televiziyo y’u Rwanda, cyibanze ku ngingo yo gusaranganya ubutegetsi cyane cyane ibijyanye no gushyiraho guverinoma.

Ni nyuma yuko Depite Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), abyukije imbamutima za benshi bitewe n’ubusabe bwo kujya muri guverinoma amaze iminsi acisha ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Avuga ko ishyaka rye DGPR na PS Imberakuri, baherutse kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bibutsa ko mu gushyiraho guverinoma harushaho kubahiriza ingingo ya 62 yo gusaranganya ubutegetsi cyane aho ivuga ko ‘abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite’.

Muri iki kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru Kagabo Jean Pierre, cyaranzwe no guterana amagambo hagati ya Depite Habineza na Minisitiri Uwizeyimana.

Nyuma yo gusobanura icyitwa gusaranganya ubutegetsi, bivugwa mu gika cya kabiri cy’ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga, Uwizeyimana yasabye Depite Frank Habineza, kumusomera ingingo uko yanditse kugira ngo ayimusobanurire.

Ati “[...]Kugira ngo ndeke kumuvugira n’ibyo atavuze, niba abyemeye nagira ngo we ubwe abanze yisomere icyo gika hanyuma tumubwire icyo kivuga”.

Umunyamakuru nawe yunzemo abwira Depite Habineza ko niba abyemeye yabasomera. Gusa ntiyahise abikora.

Ikiganiro cyakomeje Uwizeyimana Evode avuga ku buryo bwo gusoma amategeko kwa Depite Habineza, avuga ko harimo ikibazo cyo kuyasoma ameze nk’uwikinze ku irido.

Ati “Dore ni cya kibazo afite, we afata ingingo imwe akayisoma asa n’uwikinze inyuma y’irido kandi itegeko nshinga...”. Habineza yahise amuca mu ijambo ati “Nawe icyo kibazo uragifite, nawe urasimbuka ingingo”.

Habineza yakomeje agira ati “Birantangaje kubona umuntu ushinzwe kubahiriza amategeko asa n’aho itegeko atarizi neza”.

Ubwo Minisitiri Uwizeyimana yasobanuraga icyashatse kwandikwa mu ngingo ya 62 y’Itegeko Nshinga, Depite Habineza yamubwiye ati “Minisitiri Evode ntabwo ari wowe usobanura Itegeko Nshinga bikorwa n’Urukiko rw’Ikirenga”.

Impaka zongeye kuvuka ubwo Depite Habineza yasomaga ahavuga ko Perezida wa Repubulika adashobora kuva mu mutwe wa politiki umwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Evode akamubwira ngo ‘Zero’, undi agasubiza ko arimo gusoma ibyanditswe.

Uwizeyimana yahise amuca mu ijambo aramubwira ati “Itegeko Nshinga ntabwo ari ikinyamakuru, iyo ni New Times se? [atunga urutoki ku gatabo k’Itegeko nshinga Depite Habineza yari afite].

Uwizeyimana yakomeje agira ati “Iryo ni itegeko, ni ikintu cyo gusobanurwa. Habineza ati “Ntabwo ari wowe ufite uburenganzira bwo gusobanura itegeko...We niba ashaka kuzana ibitekerezo bye akuye mu ijuru ngo abizane hano, natubwire icyo iyi ngingo ivuga”.

Kujya impaka n’umunyamategeko uba uje kwiyahura

Nyuma y’uko Depite Habineza asobanuye ishingiro ry’ubusabe bwe akoresheje amategeko, Minisitiri Uwizeyimana, yamubwiye ko arimo kujya impaka mu byo atazi, ibintu yagereranyije no kwiyahura.

Ati “Frank ndabizi wize ibindi ntabwo uri umunyamategeko, ariko ntabwo bivuga ko abanyamategeko ari bo bonyine bize cyangwa bafite ibyo bazi ariko nibura mu kiganiro nk’iki, uri umunyapolitiki uyoboye ishyaka, ushobora kuzajya witwaza n’umujyanama wawe mu by’amategeko mu biganiro nk’ibi ariko kuza mu kiganiro nk’iki, ikiganiro cy’amategeko, ukaza kujya impaka n’umunyamategeko uba uje kwiyahura nibyo nakubwira kuko n’ibyo urimo gusobanura ndabona byakugoye”.

Amazina y’icyubahiro ya Depite Habineza mu mpaka

Mu kiganiro Minisitiri Evode yakoreshaga izina Frank gusa. Ni ikintu cyariye Depite Habineza, bituma afata akanya ko kumwibutsa ko hari amazina ye y’icyubahiro arimo kwirengagiza nkana.

Depite Habineza ati “Ikindi nakwibutsa [abwira Evode] kumpamagara mu izina cyane kandi uziko mfite ‘title’ [amazina y’icyubahiro] nyinshi cyane uze kubikosora Nyakubahwa Minisitiri, kandi urayazi amazina mfite uko angana”.

Minisitiri Uwizeyimana yasetse, umunyamakuru Kagabo ati “Nyakubahwa Frank”, Depite Frank yongeraho ati “Hari na Dr n’ibiki byose urabyumva ngira ngo”.

Umunyamakuru Kagabo yabajije Depite Habineza ati “Mwariyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu muniyamamaza mu y’Abadepite. Mu y’Umukuru w’Igihugu mwaratsinzwe ntimwigeze mugira na 1%,

Habineza yahise abaza Kagabo ngo ‘Urashaka kuvuga ngo...ndakumva aho urimo kuganisha’. Umunyamakuru Kagabo ati “Ndagira ngo mubyumve ahongaho”.

Depite Habineza ati “Ntabyo urimo kunyumvisha ahubwo urashaka kunkomeretsa, ntabwo ushobora kunkomeretsa kandi reka nkubwire. Ayo twabonye yose twarayabonye urabyumva, twarayabonye dufite abanyarwanda badutoye. Ayo twabonye twarayabonye, twariyamamaje kandi niryo shyaka ryonyine ryashoboye kwiyamamaza rihanganye na FPR Inkotanyi, bifite agaciro.”

Twabona zero n’ibice bingahe, twarayabonye ayo twabonye ntabwo twabonye zero gusa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Uwizeyimana Evode, avuga ko gushyiraho guverinoma ari ububasha bwa Perezida wa Repubulika
Depite Habineza Frank arifuza ko ishyaka rye rishyirwa muri guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza