Kwamamaza

Kugira akamenyero ko gusoma bishobora kongera igihe cyo kubaho

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 12:52' na Tombola Felicie


Abashakashatsi berekanye ko umuco wo gusoma ibitabo bibara inkuru (Romans) ushobora kongerera umuntu icyizere cyo kubaho.

Icyizere cyo kubaho ubusanzwe kibarwa hakurikijwe imibereho y’abatuye igihugu,uko imirire yabo imeze, ubuvuzi, inkingo ku bana bavuka ,ibikorwa remezo bibarinda imvune n’ibindi bituma umuntu atagorwa cyangwa ngo yibasirwe n’indwara zimwambura ubuzima hakiri kare.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Yale, bwagaragaje ko gusoma byatuma icyizere cyo kubaho cyiyongera ku muntu wabigize akamenyero.

Bwakorewe ku bantu 3635 bari hejuru y’imyaka 50 y’amavuko.

Abashakashatsi ngo barebye imibereho yabo yo gusoma bayihuza n’ubuzima basanzwe babamo basanga ku cyizere cyabo cyo kubaho hariyongereyeho imyaka ibiri nk’uko byasohotse mu kinyamakuru Social Science and Medicine.

Umwanzuro w’ubwo bushakashatsi werekanye ko umuntu ukunda gusoma ibitabo yiyongeraho amezi 23 (hafi imyaka ibiri) yo kurama umugereranyije n’umuntu utajya usoma na rimwe.

Berekanye kandi ko iminota 30 ya buri munsi ufashe urimo gusoma igabanya 23% byo kuba wapfa mu myaka 12 iba iri imbere.

Prof Becca Levy wayoboye ubushakatsi yabwiye ikinyamakuru Dailymail ati " ku bantu batubwiye ko bafata umwanya wo gusoma niyo yaba ari iminota 30 ku munsi twabonye bafite amahirwe menshi yo kurama ugereranyije n’abadasoma.”

Yakomeje avuga ko kudakoresha imibiri n’ubwonko biri mu mibabazo bitwara abantu benshi bityo buri wese n’iyo yaba atabikundaga akwiye gutangira guhugukira gusoma.

Mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2012 icyizere cy’ubuzima ni imyaka 63,47 , kiyongereyeho imyaka 22 ugereranije n’icyizere cy’ubuzima abanyarwanda bari bafite mu 1962.

Buri mu nyarwanda abaye afata umwanya wo gusoma byibura iminota 30 ku munsi nawe yaba afite amahirwe yo kongeraho imyaka ibiri yo kurama bityo icyizere cyo kubaho kikagera ku myaka 65 no kurenza.

Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS rigaragaza ko ku Isi , buri munsi hapfa abantu ibihumbi icumi bazira kudakoresha imibiri yabo n’ubwonko.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved