Kubatwa n’imikino y’amashusho bigiye kwemezwa nk’uburwayi buhangayikishije isi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 6 Mutarama 2018 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Umukino wa Pokémon Go ukinirwa muri telefoni (Video Game) niwo waherukaga kwikomwa n’abatari bake kubera ibyago wateje abawukina birimo impanuka, ubujura, gushora abakiri bato mu busambanyi, impfu za hato na hato n’ibindi.

Ku nshuro ya mbere, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi (OMS) ryatangaje ko imikino y’amashusho igiye gushyirwa mu ishobora kujya ku rutonde ngarukamwaka rw’indwara ziri mu zizahaje isi.

Umuvugizi wa OMS, Tarik Jasarevic, yatangarije abanyamakuru bari i Genève mu Busuwisi ko hari kwigwa uko imikino y’amashusho yakongerwa ku rutonde mpuzamahanga rw’Indwara (CIM), ruzashyirwa ahagaragara muri Kamena 2018.

7 sur 7 dukesha iyi nkuru ivuga ko urwo rutonde rwakozwe na OMS rushingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima ku Isi hose.

OMS isobanura iyo ndwara "gaming disorder" ifite aho ihuriye no kubura ubushobozi bwo kwigenzura muri iyo mikino yaba iri kuri internet cyangwa ahandi, igaragazwa no kubura ubwenge mu gihe uyikina amara igihe kinini uyihugiyeho kurusha ibindi bikorwa by’ingenzi.

Ibindi bimenyetso biyiranga ni uko usanga uyikina ayikurikirana ndetse ntiyite no ku ngaruka byaba bimugiraho nubwo na zo yaba azizi neza.

Abashakashatsi ba OMS bavuga ko umuntu agomba kuba yaragaragaje ibimenyetso bidasanzwe mu gihe cy’umwaka kugira ngo abone gukurikiranwa n’abaganga.

Tarik Jasarevic yavuze ko hakiri kare kuba umuntu yavuga ko ikibazo gikomeye cyane. Ati “ Uburwayi bwo gukunda imikino cyane ni bushya ndetse ntabwo ibimenyetso n’imibare birebana na yo mu baturage birakusanywa neza.’’

Abashakashatsi ba OMS bemeza ko hari ikibazo ndetse ko kuzagishyira mu rutonde rwa CIM ari intambwe ikwiriye guterwa.

Tarik Jasarevic yavuze ko mu gihe abayifite babimenya bizafasha mu kwihutisha ubushakashatsi bushya no gushaka ibisubizo byahangana n’iyo ndwara.

OMS igiye kwemeza gukunda cyane imikino y’amavidewo nk’uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza