Kwamamaza

Ku nshuro ya 40 hizihijwe umunsi w’abakoresha imoso

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 11:09' na IGIHE


Tariki ya 13 Kanama buri mwaka, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha ukuboko kw’imoso ukaba waratangiye kwizihizwa ku rwego rw’Isi kuva mu mwaka 1976.

Mu muryango nyarwanda usanga gukoresha ukuboko kw’imoso bifatwa nk’ubusembwa ndetse akenshi iyo umwana avutse ateye atya bamwe mu babyeyi bamuhatira gukoresha ukuboko kw’iburyo.

Tujalibu Claude, impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abavutse bakoresha imoso aherutse kugaragaza ko hari ubwo abana bakoresha imoso bahohoterwa atanga n’inama z’uburyo iki kibazo cyakemuka.

Imwe mu miterere y’abakoresha imoso

1. Gukoresha imoso ntibivuga kwandikisha imoso, ibi bivuze ko imiterere y’umubiri hari igihe iba ifite igice gikora neza kurusha ikindi, bityo ugutwi kw’ibumoso, ukuguru n’ibindi bikaba aribyo bifite ubushobozi kurusha ibindi ku gihande cy’iburyo.
2. Kuva mu myaka yashize isaga miliyoni 1,8 abakoresha imoso ni abahanga cyane kurusha abakoreshaga indyo.

3. Hari ubwo abakoresha imoso bagorwa no gutwara imodoka, gukoresha ibikoresho bimwe na bimwe byakorewe gukoreshwa ku ruhande rw’iburyo, nka Mudasobwa ariko bagenda babimenyera bitewe n’ubwoko bwabyo.

4. Abakoresha imoso, mu gihe bimenyereje no gukoresha indyo, usanga bakoresha ibice byose: imoso n’indyo kandi bakabibasha mu buryo bushimishije.

5. Mu idini y’Abakirisitu n’Abayahudi, ibumoso byasobanuraga ahari icyaha. Ni ukuvuga ahatari Imana, hari shitani n’amadayimoni.

6. Abakoresha imoso ngo banarangwa no gukunda imikino itandukanye, irimo iya tennis.

Bamwe mu bantu bakomeye bazwiho gukoresha imoso

- Musoni James, Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda

- Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya

- George H.W. Bush wigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

- Bill Clinton nawe wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika

- Barack Obama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

- Steve Forbes uhagarariye ubwanditsi mu kinyamakuru Forbes Magazine

- Felipe Calderon, wari Perezida wa Mexique kugeza mu 2012

- David Cameron, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza

- Fidel Castro, wahoze ayobora Cuba

- Ehud Olmert, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel

- Angelina Jolie, umukinnyi wa film

- Oprah Winfrey, uzwi kuri cyane mu biganiro kuri Televiziyo muri Amerika

- Bill Gates umwe mu baherwe ba mbere ku Isi

- Eminem w’umuraperi

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, James Musoni
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari mu bakoresha imoso
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu baperezida bayoboye Amerika bakoresha imoso

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved