00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 70 ni bwo yakabije inzozi zo gushyingirwa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 11 Kanama 2021 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Umunyamerikakazi Deb Thea w’imyaka 73 umaze imyaka itatu ashyingiranwe na Tom Ford, yavuze ku nkuru ye y’uburyo yahoraga atekereza ko azinjira mu by’urushako ariko agakomeza kwihangira ubuzima bw’ubusiribateri bumunezeza mu gihe agitegereje umuntu ukwiye, mu buryo butunguranye ku myaka 70 akaza kwisanga ahuye n’urukundo rw’inzozi ze.

Mu nkuru dukesha The Guardian, Thea avuga ko atifuzaga gushyingirwa mu buryo busanzwe bumenyerewe aho yagize ati “Nari mfite imyaka 70. Ntibyari ngombwa ko nambara agatimba cyangwa ikanzu y’umweru”.

Ibi byatumye ku munsi w’ibirori byabo yambara ikanzu ifite amabara amenyerewe ku izina rya karokaro ubwo yashyingiranwaga n’umukunzi we, Tom, wari ufite imyaka 65.

Nk’umuyobozi mu iduka ricuruza imitako y’ubugeni i Petaluma, muri leta ya California, Thea yari yatumiye mu bukwe inshuti ze kandi azisaba kwambara karokaro nk’uko na we yari yabigenje kugira ngo ibirori byabo birusheho kugira ubudasa.

Icyakora nubwo Thea yahoraga atekereza ko azashyingirwa ngo ntiyiyumvishaga ko ari ibintu bizamutwara igihe kirekire nk’uko byamugendekeye.

Thea avuga kandi ko mbere yo kugira imyaka 70 yari yaragiye agirana umubano n’inshuti ze ndetse akanahura n’abasore batandukanye bagakundana ariko byagera ku rwego rwo kuba bashinga urugo ngo babane nk’umugore n’umugabo akabona si bo bahura n’inzozi yakuranye, bityo agahita abivamo.

Mu buzima bwa Thea avuga ko kuba ingaragu igihe kirekire bitamubereye umutwaro. Ati “Niyumvaga nk’umuntu wuzuye, nashyiraga igihe n’imbaraga zanjye mu mibanire na bagenzi banjye kandi ubuzima bwanjye bwose bambaye hafi.”

Yishimira kandi ko nyuma yo gufata icyemezo cyo kubana na Ford nk’umugabo we nyuma y’uko uwo bari barashakanye mbere ahitanwe na kanseri, inshuti za Thea zakiriye neza uyu mugabo we.

Uko Thea yakomeje kuba hafi Ford nyuma yo kubura umugore we ngo byazamuye amarangamutima yabo bombi kurushaho nubwo uyu mugabo byamusabye igihe ngo yongere kwisanga mu rukundo rushya, ibintu Thea anamushimira kugeza ubwo baje gusohokana bikababera ibihe byiza byagejeje ku mwanzuro wo kwemeranya gushyingiranwa bakabana.

Thea yishimira ko nubwo yamaze imyaka igera kuri 70 adafite gisegura, ubu afite umuntu bahorana amasaha 24 ku yandi aho avuga ko ubuzima bw’urushako nubwo butabamo ubwigenge bwinshi ariko ari ubuzima bworoshye, bunejeje, buba butuzuyemo guhangayika kwinshi ahubwo burangwa no kugwana mu byano ku buryo buhoraho.

Abakiliya ku iduka rye, avuga ko abagitegereje bamubwira ko urushako rwe barwigiraho byinshi birimo no kubasha gutegereza umuntu ukwiriye kandi bafite ibyiringiro ko bazashyira bagahura n’uwo muntu w’inzozi zabo nk’uko na we byamugendekeye.

Umunyamerikakazi Deb Thea w’imyaka 73 (ibumoso) amaze imyaka itatu ashyingiranwe na Tom Ford

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .