00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kosovo: Telefone yakuwe mu nda y’imfungwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri, abaganga bo muri Kosovo batangaje ko bakuye telefone mu nda y’imfungwa nyuma y’iminsi ine iyimize.

Uwo mugabo w’imyaka 33 yajyanywe mu bitaro bya Pristina mu cyumweru gishize, agenda avuga ko ababara mu nda.

Abaganga baje kuvumbura ko mu gifu cye harimo telefone yamize, bafata umwanzuro wo kumubaga ngo bayimukuremo.

Uwo murwayi niwe wabwiye abaganga ko yari amaranye iyo telefone iminsi ine mu nda.

Skender Telaku wayoboye itsinda ry’abaganga babaze uwo mugabo, yavuze ko kumukuramo iyo telefone byatwaye amasaha abiri.

Ntabwo hatangajwe impamvu n’uburyo bwakoreshejwe ngo uwo mugabo amire telefone .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .