Koreya y’Epfo:Perezidansi yemeye ko yaguze imiti yongera ubushake bwo gutera akabariro

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 27 Ugushyingo 2016 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Koreya y’Epfo, byemeye ibyatangajwe n’umudepite wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta wavuze ko Perezida Park Geun-hye, yaguze ibinini 360 bya Viagra bisanzwe byifashishwa n’abagabo mu kongera ubushake bwo gukora imibonanao mpuzabitsina, mbere y’uko agirira uruzinduko mu bihugu bya Afurika muri Gicurasi uyu umwaka.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), bivuga ko ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ari bwo uwo mudepite yatangaje mu Ukuboza umwaka ushize Perezida Park yaguze imiti irimo ibinini bya Viagara.

Aya makuru yakwiriye ku mbuga za internet agateza amagambo menshi, Perezidansi iyasobanura ivuga ko ibi binini (viagara) kimwe n’indi miti yaguzwe mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byari guterwa no kubura umwuka ku bantu bari kujyana na Perezida Park mu ruzinduko yari kugirira muri Kenya, Ethiopia na Uganda, ibihugu byose yari kugeramo akoze urugendo rurerure hejuru y’inyanja.

Jung Youn-kuk, Umuvugizi wa Perezidansi ya Koreya y’Epfo, yatangaje ko nubwo ibyo binini byaguzwe, ngo nta na kimwe kigeze gikoreshwa muri uwo rugendo. Yavuze ko byaguzwe kugira ngo byorohereze abari bagiye kujya muri urwo rugendo kudafatwa n’indwara zari guterwa n’ubutumburuke buri hejuru bw’inzira bari gucamo.

Ati “Ibyo binini twabiguriye urwo rugendo, ariko ntitwigeze tubikoresha. Park nta mugabo yigeze ashaka, nta n’undi mugabo uzwi bari kumwe.”

Ibi bije mu gihe Perezida Park ari mu mazi abira ashinjwa gukorana bya hafi n’inshuti ye Choi Soon-Sil ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa, ibintu byamaganwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bamwe mu bo mu ishyaka rye rya Saenuri.

Ibi byatumye ibihumbi by’abanyagihugu bigabiza imihanda basaba ko Perezida Park yegura ku mwanya w’Umukuru w’iki gihugu yagiyeho mu 2013.

Perezidansi ivuga ko nubwo ibi binini byaguzwe nta na kimwe cyakoreshejwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza