00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Hashyizweho ubwiherero bwifashishwa mu gucanira kaminuza ababukoresheje bagahembwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Umwarimu wo muri Kaminuza yigisha siyansi n’ikoranabuhanga muri Koreya y’Epfo (UNIST), yashyize ubwiherero muri iyi kaminuza aho abanyeshuri bajya kwihereramo bahabwa ibihembo, wa mwanda ugacanira inyubako zo mu kigo.

Umunyeshuri wakoresheje ubu bwiherero ahabwa inite 10 z’ifaranga ry’ikoranabuhanga yakoze ryitwa ‘Ggool’, zishobora gukoreshwa mu kugura ibintu bitandukanye mu kigo nk’imineke, amakaye, amakaramu, ikawa n’ibindi.

Ubu bwiherero bwiswe BeeVi mu mpine z’amagambo ‘Bee with Vision’, bukoresha amazi make bizatuma ayakoreshwaga agabanuka.

Reuters yavuze ko gaz iva mu mwanda ihinduka isoko y’amashanyarazi akoreshwa n’ibikoresho biri muri iyi nyubako nk’amashyiga ya gaz, icyuma gishyushya amazi ndetse igatanga amashanyarazi.

Umwe mu bazanye igitekerezo cy’ubu bwiherero Cho Jae-Weon, yavuze ko abantu bafata umwanda wo mu bwiherero nk’ikintu kidafite umumaro kandi utanga umusaruro mwinshi.

Yagize ati “Umwanda ufite agaciro gakomeye mu gukora ingufu z’amashanyarazi ndetse n’ifumbire, ibi bishobora kurengera ibidukikije. Mbishyize mu gaciro umuntu utanze umwanda ungana na garama 500 ku munsi ushobora kubyazwa litiro 50 za gaz, ikaba yabyara 0,5 kwh z’umuriro w’amashyanyarazi cyangwa igakoreshwa mu gutwara imodoka ku kilometero 1,2.”

Abanyeshuri na bo bishimiye iki gikorwa usibye kuba bazajya batanga umwanda wifashishwa mu kurengera ibidukikije, bazajya babona uko bagura bimwe mu byo bakeneye.

Cho Jae-Weon wahimbye ubwiherero butangiza ibidukikije ndetse bukabyazwa ingufu zikoreshwa mu guteka no gucanira ikigo akoramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .